Ibiganiro byabereye muri Angola buri ruhande ruhagarariwe na ministri w’ububanyi n’amahanga warwo : Vincent Biruta ku ruhande rw’u Rwanda na Christophe Lutundula ku ruhande rwa Kongo, bahuzwa na Perezida João Lourenco, wa Angola.
Ibyo byabaye mu gihe umutwe w’ingabo za M23 ukomeje intambara yatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bahunga ibyabo mu karere kabaye isibaniro ry’intambara igihe kinini.
Kongo imaze igihe kinini ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe wa M23 watangiye kugaba ibitero ku ngabo zayo kuva mu mwaka wa 2012 ariko u Rwanda rurabihakana.
Itangazo risoza inama impande zombi zagiranye ryasohotse ejo ku wa gatandatu, rivuga ko hazakomeza ibiganiro bya politike hagati y’abayobozi ba Kongo n’ab u Rwanda nk’uburyo bwo kurangiza ibibazo bya politike hagati y’ibihugu by’ibivandimwe.
Ibi biganiro bizakomereza ku byabaye mu kwezi kwa karindwi aho ibihugu byombi byiyemeje kurangiza ubushyamirane no gukura abarwanyi ba M23 muri kongo.
Ibibazo bya dipolomasi byatangiye kuvuka hagati y’ibihugu byombi nyuma y’aho uyu mutwe wa gisirikare wuburiye intambara bundi bushya mu ntara ya Kivu ya Ruguru ufata umujyi ukomeye wa Kiwanja.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw