Afurika Dushaka

Abarwanyi ba M23 bateye imbere mu birindiro bikomeye bya gisirikare mu burasirazuba bwa .

Kuva kuwa gatatu, abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bari mu mirwano ikomeye n’ingabo za Kongo, hafi y’ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo. Ibi Reuters yabibwiwe na Merode, umuyobozi wa parike ya Virunga utuye muricyo kigo.

Amakuru avuga ko nyuma y’iminsi myinshi imirwano hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Kongo hafi y’umupaka n’u Rwanda na Uganda, abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku birindiro mu mujyi wa Rumangabo. Ari naho hari ikigo gikomeye cya gisirikare cya Kongo.

Abashinzwe umutekano babiri ba Kongo, basabye ko amazina yabo adatangazwa, bavuze ko nimugoroba M23 yari yakikije icyo kigo cya gisirikare.

Umuyobozi wa pariki ya Virunga, Emmanuel de Merode, ufite icyicaro muriyo kigo cya gisirikare cya Rumangabo, yavuze ko habaye imirwano ikaze ariko ko nta bindi bisobanuro afite.

Si ubwambere M23 irwaniye muricyo kigo cya Rumangabo. Kuko yigeze kucyambura abasirikare ba Kongo, muri 2012-2013, maze igikoresha nk’icyicaro cyayo. Nyuma ariko abasirikare baturutse hanze bivanze nimishyikirano, baza kugisubirana maze abarwanyi ba M23 bamwe bahungira muri Uganda, abandi basaba ubuhungiro mu Rwanda. Abagarutse barwana muriyi minsi, baje batururuka muri Uganda.

Icyo gihe muri ayo makimbirane, M23 yigaruriye muri make umujyi mukuru wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo, utuwe n’abantu barenga miliyoni. Rumangabo ni nko muri kilometero 22 mumajyaruguru ya Goma.

Umuvugizi w’ingabo za Kongo ntiyabonetse ngo agire icyo abivuga ho. Nuwa M23 nta bisobanuro nawe yatanze.

Mu itangazo ryatanzwe ku wa gatatu, ingabo za Congo zavuze ko ziriho zirwanira mu karere ka Kibumba n’abarwanyi ba M23 kai nko mu birometero 20 mu majyaruguru ya Goma.

Muriryo tangazo ingabo za Kongo ziravuga ko : « iki kibazo giteye impungenge cyane, umukuru w’ingabo za Kivu y’Amajyaruguru arahamagarira abaturage gukomeza gutuza no kuba maso ».

Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi cyatangaje ko iyi mirwano kuva ku cyumweru yatumye abantu bagera ku 26.000 bahunga bajya muri Uganda.

Muriyo mirwano, hari amasasu yarasiwe muri Kongo agwa mu Rwanda akomeretsa abantu kandi yangiza n’ibintu. U Rwanda rwihanije Kongo, runasaba ko itsinda rishinzwe igenzura ry’amahoro mubihugu by’ibiyaga binini, ryaza kureba ibyabaye kandi runasaba ko bitazasubira.

U Rwanda kandi rwavuze ko ntaho ruhuriye niyi mirwano ibera muri Kongo, cyane cyane ko rwo rugamije itera mbere mu Rwanda no mu karere kandi intambara ntacyo ifasha ahubwo isubiza inyuma ibyo twari tumaze kugeraho.

Umwanditsi : Manzi
98

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw