Inyigo yakozwe na COMESA, yagaragaje ko bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza mashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba ; bitujuje ubuziranenge, kandi ko ari imbogamizi ituma abaturage batitabira kuyakoresha.
Abaturage ntabwo bizeye ibyo bikoresho kandi bisanga bihenze. Ariko umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo mu Rwanda, Fidele Abimana avuga ko u Rwanda rwo hari intambwe rumaze gutera.
Ingo zigera kuri 73% zimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi, murizo, 22% amashanyarazi zifite aturuka ku mirasire y’izuba.
Intego y’u Rwanda ni uko muri 2024 abaturage bose bazaba bafite amashsnyarazi.
Muri rusange bigaragazwa ko ubwitabire bukiri hasi mu gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu bihugu bigize COMESA.
Binyuze mu mushinga RIFF ugamije gushaka imari yo gushora mu bikorwaremezo, banki y’isi yageneye COMESA inkunga ya miliyoni 10 z’amadorali, kugira ngo hashyirweho politiki n’amabwiriza bigamije kugabanya igiciro no kongera ubuziranenge bw’ibyo bikoresho.
Banki y’isi kandi yagennye miliyoni 400 z’amadorali azahabwa abikorera nk’inguzanyo binyuze muri banki y’ubucuruzi ya COMESA, kugira ngo nabo bashore imari yabo muri iyi mishinga.
Mu nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa mbere, ibihugu bya COMESA birungurana ibitekerzo binasangira ubunararibonye, kugira ngo bishobore gushyiraho amabwiriza azatuma muri ibyo bihugu haboneka ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bihendutse.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw