Afurika Dushaka

DIASPORA : Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda yagizwe umukinnyi w’imena muri Doctor .

Gatwa yavuze ko atewe « icyubahiro cyinshi » no kuba muri uwo mwanya

BBC yatangaje ko Ncuti Gatwa azasimbura Jodie Whittaker nk’umukinnyi mukuru mu ruhererekane rwa filime Doctor Who rwo kuri televiziyo.

Gatwa, w’imyaka 29, abaye uwa 14 ugeze muri uwo mwanya muri icyo kiganiro cyamamaye gishingiye ku nzozi z’abahanga mu bya siyansi (science fiction), akaba ari we wa mbere utari umuzungu ugiye gukina muri uwo mwanya w’imena.

Uyu mukinnyi wa filime wo muri Scotland (Écosse), wavukiye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu Rwanda, azwi cyane mu gukina muri filime y’uruhererekane Sex Education yo kuri Netflix.

Yagize ati : « Ntewe icyubahiro cyinshi, mfite amashyushyu arenze kandi birumvikana mfitemo ubwoba bucyeya ».

Yongeyeho ati : « Uyu mwanya n’iki kiganiro bivuze byinshi cyane ku bantu benshi cyane ku isi, barimo nanjye, kandi buri muntu wese mu bambanjirije b’impano zihebuje yakoze iyo nshingano n’ishema mu buryo burimo kwigengesera cyane gushoboka.

« Nzagerageza uko nshoboye kose [nanjye] mbikore nk’uko ».


Gatwa azatangira gukina muri uwo mwanya mu 2023.

Russell T Davies, uyobora icyo kiganiro, yavuze ati : « Rimwe na rimwe impano itambuka mu muryango kandi ikagaragara cyane ishize amanga ndetse ari nziza cyane, kuburyo mpagarara gusa nitaje natwawe ngashimira abakinnyi banjye bagize amahirwe ».

Ncuti Gatwa muri Sex Education

Insiguro y’isanamu,
Gatwa ari mu bahatanira igihembo cya Bafta kuri iki cyumweru kubera gukina nka Eric mu ruhererekane rwa filime Sex Education

Davies, wanditse amakinamico Queer As Folk na It’s A Sin, agarutse kuyobora iki kiganiro nyuma yuko yari yakivuyemo mu mwaka wa 2009.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw