Afurika Dushaka

EAC : U Rwanda ruzatanga ingabo mu mutwe w’Akarere uzoherezwa muri Congo - Nshuti

Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umulyango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko u Rwanda uzatanga ingabo mu mutwe uhuriweho n’akarere, ugomba koherezwa kugarura amahoro muri Kongo.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri gihe, yavuze ko abakuru b’ibihugu bya EAC, munama yabo iheruka, bemeje ko bazatera inkunga Kongo boherezayo umutwe w’ingabo bateranije kugira ngo bagarure amahoro muri iki gihugu.

Izi ngabo zigigizwe nibihugu by’umulyango wa EAC, zizoherezwa muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru. Umuntu wese wo murako gace abujijwe gutunga intwaro kereka inzego zibifitiye uruhushya rw’ubutegetsi bwa Kongo.

Nyakubahwa Nshuti yavuze ko « U Rwanda nk’umunyamuryango nta kuntu rutatanga ingabo, ngira ngo umutekano twese uratureba, ari u Rwanda, ari ibindi bihugu bihana imbibi na RDC, rero ngira ngo vuba ahangaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka karere, ku buryo twizera ko umutekano uzasubira ku murongo, ni uko bimeze. »

Biteganyijwe ko abayobozi b’ingabo z’akarere bazahurira i Nairobi ejo ku Cyumweru, tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw