ICYO U RWANDA RUVUGA KUNGAMBA ZARWO Z’UMUTEKANO
U Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi ndetse n’imyitwarire ya ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya RDC.
Mu minsi ishize, RDC yongereye ku buryo bugaragara ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, binyuranyije n’imyanzuro yemejwe mu nama zitandukanye zo mu karere, kandi bigaragara ko intego y’ibyo bikorwa ari ukwirukana ku butaka bwa RDC umutwe wa M23 n’abasivili b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bagatatanira mu bihugu byo mu karere. Ibi bikorwa, RDC ibifatanyamo n’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibitero by’umutwe wa M23 byo mu minsi ishize byatewe n’umwanzuro wa Leta ya RDC wo kwirukana ku butaka bwayo ingabo za Afurika y’i Burasirazuba mu Kuboza 2023, zari zifite inshingano zo kureberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge no gusubiza ibice bimwe byari bifitwe n’uyu mutwe.
Ni inshingano ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kurinda no kubungabunga ubuzima n’uburengazira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Ukwirengagiza iyi nshingano kwa Leta ya RDC byateje akarere kose ibibazo by’umutekano bigiye kumara imyaka 30. Amagana y’ibihumbi by’Abanyekongo bamaze imyaka ari impunzi mu bihugu byo mu karere, basa n’abibagiranye. Imvugo zihembera urwango n’ivanguramoko bikomeje kuba iturufu y’abanyepolitiki ba Leta iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, kandi ibikorwa by’ivanguramoko, itoteza, ifunga, n’ubwicanyi bikomeje kuba akamenyero. Umutwe wa FDLR ukorana byeruye n’ingabo za RDC (FARDC), nk’uko byakomeje kugaragazwa na raporo z’impuguke za Loni.
Ibi byose bibangamiye umutekano w’ u Rwanda. Kubera ibyo bibazo byose kandi, u Rwanda ntirwahemye kugaragaza aho ruhagaze ku kibazo cya M23, ko kigomba gukemurwa binyuze mu nzira za politiki, bigakorwa n’Abanyekongo ubwabo. Ntabwo u Rwanda ruzongera kwemera ko ikibazo cya RDC cyambuka imbibi kikaza ku butaka bw’u Rwanda.
Abayobozi ba Leta n’aba gisirikare muri RDC, harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ntibahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga. U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo, arinayo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.
Aha harimo, ingamba zo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cy’u Rwanda, no gucungira hafi ibikorwa bya gisirikare byo mu kirere ku rundi ruhande, nyuma y’aho hagaragaye ko RDC yakoresheje drone zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’ intambara za Kongo.
Itangazo ryasohowe na Guverninoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku wa 17 Gashyantare 2024 ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane. U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya U.S kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye.
Leta ya Amerika, mu Kuboza 2001, ni yo yashyize FDLR (yari izwi nka “ALIR, Interahamwe, ex-FAR) ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’aho uyu mutwe wiciye, ukanafata ku ngufu, ba mukerarugendo umunani, barimo Abanyamerika babiri, mu gace ka Bwindi muri Uganda. Kwirengagiza ibyo, ugafata umutwe w’abajenosideri wa FDLR, nk’umutwe usanzwe “witwaje intwaro, wemejwe n’ibihugu byo mu karere na guverinoma ya RDC”, ni igikorwa kibabaje kandi kigaragaza kureba ku nyungu za politiki gusa, kikanatera gushidikanya ku bushobozi bwa Amerika nk’umuhuza utabogamye mu bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Imikoranire ya RDC na FDLR yakagombye kurebwa nk’ikibazo cya politiki yo ku rwego rw’Igihugu, aho kuba abantu runaka bareba inyungu runaka. Guhagarika ku buryo budasubirwaho imikoranire ya Leta ya Kongo na FDLR no kwambura uyu mutwe intwaro ugacyurwa mu Rwanda ni ihame, kandi ni bwo buryo bwonyine bwo kwizera ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bitabangamiwe, bikanatanga icyizere ko ubumwe bw’u Rwanda bwaharaniwe n’Abanyarwanda buzakomeza kubumbatirwa. Kubw’iyo mpamvu, u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano n’ubusigire byarwo, igihe icyo ari cyo cyose ibishaka kubihungabanya bikigaragara.
U Rwanda rurashimira, kandi rushyigikiye byimazeyo ibikorwa by’ubuhuza by’abayobozi bo mu karere, barimo Perezida João Lourenço wa Angola. U Rwanda rwiyemeje kugira uruhare rufatika mu bikorwa bituma habaho amahoro n’umutekano mu karere, hibandwa ku gusuzuma no gukemura ibituma habaho amakimbirane.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw