ITANGAZO RY’ITSINDA MPUZAMAHANGA RISHINZWE AKARERE K’IBIYAGA BIGARI (ICG)
Ikintu cyiza kiri muri iri tangazo ry’Itsinda Mpuzamahanga Rishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICG), ni uko rireba ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) rishingiye ku mpamvu ziri imbere mu gihugu, aho kongera gushinja ikindi gihugu nk’aho ari cyo nyirabayazana w’ibibazo biba muri Kongo. Igihe kirageze ko ibihugu bishaka kwigira abahuza mu bibazo bya Kongo bishakira mu muzi y’amateka y’iki gihugu, aho ibibazo bituruka bahereye mu miyoborere yacyo, muriyi myaka isaga mirongo itandatu ishize nta kintu na kimwe cyigeze gikora neza. Ibibaza igihugu cya Kongo gifite ubu, ni ingaruka zisanzwe z’iyo miyoborere mibi n’abategetsi babi, byagize ingaruka mbi ku baturage bose kandi ikanagira n’ingatuka mbi k’umutekano w’ibihugu byo mu karere cyane cyane kubihugu bihana imbibe na Kongo. Hari iterabwoba rikomeye ribangamiye ubuzima bw’ibihugu bimwe bituranye na RDC—biri mu byibasiwe n’izo mvururu zituruka k’ubutegetsi bubi, kumuco wimakajwe wo gusahura umutungo, n’ihohoterwa ry’abaturage bamwe bazira icyo baricyo. Ibi bituma ibihugu bimwe bifata ingamba zo gukumira izo mvururu ziri k’umuturanyi, Ariko Kongo ikabyitwaza, ngo ubwo bwirinzi bugamije kuyitera, kandi Atari byo.
author Yanditswe na Manzi
    On Friday 6 March 2026
50 Nibo barebye iyinkuru

ITANGAZO RY’ITSINDA MPUZAMAHANGA RISHINZWE AKARERE K’IBIYAGA BIGARI (ICG) KU BIJYANYE N’IBIBAZO BYUGARIJE REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA KONGO (RDC)

Ryanditswe ku wa 5 Werurwe 202
6

Ububiligi, Danemark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi, Ubwongereza n’Amerika, nk’abagize Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICG) riyobowe na Suwede, ryasohoye itangazo rikurikira ku bijyanye n’ibibazo byugarije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

ICG iragaragaza impungenge zikomeye ku bijyanye n’uko hakomeje kubaho n’ukwiyongera kw’ihohoterwa mu burasirazuba bwa RDC rinyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, ndetse n’imihigo yafatiwe i Doha ku wa 19 Nyakanga 2025 yo gushyiraho agahenge karambye no guhagarika burundu imirwano.

Ibi bikorwa byo kurenga kuri ayo masezerano birimo no gukoresha indege zitagira uzigenza mu bitero bya gisirikare, ibintu bishobora guteza ibyago bikomeye ku baturage. Impande zose zifite uruhare muri iyi ntambara zigomba kwihutira kubahiriza icyemezo cyo guhagarika imirwano no gusubira mu biganiro mu buryo busobanutse kandi budasubirwaho.

Intambara ntizigera ikemura ibibazo biri muri Kongo.

Turahamagarira impande zose kubahiriza ibiri mu nshingano n’imihigo byemejwe mu masezerano ya Washington no mu biganiro bya Doha, no kubahiriza imyanzuro ijyanye n’iyo yemejwe n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, harimo imyanzuro ya 2773 na 2808, ndetse no kubaha byuzuye ubusugire bw’ibihugu.

ICG irashimira ubuhuza bukomeje gukorwa n’umuhuza washyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Faure Gnassingbé, umukuru wa Leta ya Togo, abifashijwe mo n’itsinda ry’abahuza bakorana, hakaba n’ubuhuza bukorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar. Turashima kandi imbaraga za Qatar, ICGLR na MONUSCO mu gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Tuributsa akamaro ko gushyiraho uburyo bwo gutuma habaho ibiganiro byimbitse kandi bihuriweho n’Abanyekongo ubwabo, bigahuriza hamwe impande zose z’ingenzi m’ubutegetsi bwa RDC—kuko ari kimwe mu bintu by’ingenzi byatuma haboneka amahoro arambye muri icyo gihugu. Turashima kandi ibiganiro byatangiye gukorwa na Repubulika ya Angola.

Twiteguye gushyigikira izi ntego.

ICG irahamagarira impande zose kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ibihe by’intambara, no gutuma ibikorwa by’ubutabazi byinjira mu buryo bworoshye, butekanye kandi budahungabanywa kugira ngo ubufasha bugere ku babukeneye byihutirwa.

Turashima intambwe nziza zimaze guterwa, zirimo nko kwiyemeza kw’ibihugu n’abandi bafatanyabikorwa bo mu karere kunoza no koroshya uburyo ubufasha bw’ubutabazi bugera aho bukenewe, cyane cyane nyuma y’uruzinduko rwa Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Lahbib; kongera gufungura umupaka hagati ya RDC n’u Burundi. Harimo no gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma, ku ndege zitwara ubufasha bw’ubutabazi, nkuko byasabwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO akaba n’Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, van de Perre.

ICG iranasaba kandi impande zose guhagarika amagambo n’ibikorwa bishishikariza urwango, ivangura cyangwa ihohoterwa, harimo n’ibyibasira amoko cyangwa amatsinda y’Abavuga ikinyarwana, ndetse n’ibindi bikorwa bishobora gushyira mu kaga gakomeye abaturage no gusenya ubumwe bw’imibereho mu muryango nyarwanda.

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com