Afurika Dushaka

ITSEMBABATUTSI : Laurent Bucyibaruta, Wahoze Ari Umuyobozi wa Gikongoro, yaciriwe igifungo .

Nyuma y’imyaka 28 itsembabatutsi ribaye mu Rwanda, uwahoze ari umuyobozi wa wa Gikongoro, none tariki ya 12 Nyakanga, yakatiwe n’urukiko rw’i Paris igifungo cy’imyaka makumyabiri kubera ubufatanyacyaha mw’itsembabatutsi ruabereye i Gikongongoro.

Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78, yavuye m’urukiko ari mumaboko y’abajandarume, yishingikirije inkoni. Yafashe umwanya, mbere yibyo, wo kuganira n’abamwunganira na mwene wabo. Umunyamakuru wari mu rukiko rw’i Paris, Amélie Tulet avuga koyamwumvise aririra abamwunganira.

Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Gikongoro, yahamijwe icyaha cyo kuba « icyitso cy’itsembabatutsi » n’« icyitso mu byaha byibasiye inyokomuntu ». Ibyo birego bifitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe mu ishuri rya tekinike rya Murambi, paruwasi ya Cyanika, paruwasi ya Kaduha, ishuri rya Marie-Merci, cyane cyane kuri bariyeri zo mu ntara ya Gikongoro, yategekaga. Ku wa gatanu, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cya burundu.

Laurent Bucyibaruta ariko yagizwe umwere ku byaha aregwa bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu nk’uwabikoze, cyane cyane ku bikorwa byakorewe muri gereza ya Gikongoro na paruwasi ya Kibeho. Kuri ubu bwicanyi bwa nyuma bwabaye mu itangira ry’itsembabatutsi, urukiko rwasanze rudafite ibimenyetso bihagije ku rwego rwo kuba yari mubafashe icyemezo cyo gukora itsembabatutsi ku rwego rw’igihugu.

Abamurega bavuga ko yarakwiriye igihano cyiruse icyo bamuhaye , kubera abantu 40.000 bapfiriye aho yatashinzwe. Umwe muri bo yagize ati ibyo ari byo byose : « Uyu mugoroba, Laurent Bucyibaruta ari muri gereza, aho yakagombye kuba muriyi imyaka 20. »

Ubwunganizi bwe bwari bwasabye ku wa mbere, 11 Nyakanga ko yagirwa umwere, ndetse busaba urukiko gufata Bucyibaruta nki « intwari ». Mu ijambo rye rya nyuma yabwiye abacamanza yuko asabye abacitse ku icumu yuko atigeze yifuza kubashyira mu maboko yabicanyi ».

Umwanditsi : Manzi
53

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw