Kuri uyu wa gatatu, abashinjacyaha ba Loni bakora iperereza kuri iki kibazo cyabaruharwa bakoze ibara mw’itsembabatutsi muri 1994, Phénéas Munyarugarama, yarapfuye mu 2002 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yari umwe muri batanu bashakishwaga kurusha abandi, barimo Kabuka Felisiani na Mpiranya protazi.
Aya makuru aje nyuma y’icyumweru kimwe urukiko rw’umuryango w’abibumbye rutangaje ko Protazi Mpiranya nawe yapfuye rwihishwa muri 2006 aguye muri Zimbabwe. Nawe yari mubashakishwaga cyane kubera uruhare yagize mw’itsembabatutsi yamaze iminsi 100 yahitanye Abatutsi barenga milioni itaretse n’abahutu batavugaga rumwe, n’ubu butegetsi bwahekuye u Rwanda.
Ikigo cyakuye TPIR, (MTPI) mw’itangazo rigenewe abanyamakuru cyavuze ko " Nyuma y’iperereza rigoye kandi rikomeye, Ubushinjacyaha bwashoboye kumenya ko Munyarugarama yapfuye azize impanuka kwitariki ya 28 Gashyantare 2002 agwa ahitwa Kankwala ».
Icyo kigo cyongera ho ko : « Liyetona-koloneli Phénéas Munyarugarama yayoboye ikigo cya gisirikare muri perefegitura ya Kigali-Ngali, abasikare be akaba ari bo bagize uruhare m’ukwica abatutsi mu karere ka Bugesera ».
Arashinjwa kuba yaratanze amabwiriza akomeye ku basirikare be, mbere yuko bajya kwica. Baramushinja ko, niwe wahaye intwaro abaturage anabategeka ko bagomba kumaraho abatutsi bose. Murusengero rwa Nyamata biciyemo abantu, yarahagarikiye abicanyi bishe abantu kuva ku 2500 kugeza ku 5.000.
Mu 2002, yashinjwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR) ibirego 8 birimo ibya jenoside, gushishikariza mu ruhame kwica, gutsmbabatutsi nibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Nk’uko urukiko rwabivuze, « ibibazo bikomeye by’umutekano muri karere ka Congo aho yarari », kimwe n’ibindi bintu byongeweho nko « kutagira ubufatanye n’ubuyobozi bwa Congo », byatumye igeragezwa ryo gutaburura umurambo wa Munyarugarama bitashobotse.
Ariko abahoze ari abarwanyi umunani b’ingabo za demokarasi ziharanira kubohora u Rwanda (FDLR) - n’abahoze bakorana na Munyarugarama, bavuze ko « mu buryo bushidikanyaho bose bemeje ko babonye umurambo we, bakavuga naho yapfiriye ».
« Imva itazwi »
Muri Kamena 1994, ukekwaho icyaha yahungiye hamwe n’umuryango we bajya i Zayire (itarahindura izina ryayo ubu akaba ari DRC), aho yahise agira uruhare mu gushaka guhindura ingabo zahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR), kugira ngo zitere u Rwanda.
Mu 1998, yafashije mu gushaka abahoze ari abasirikari b’u Rwanda, abashyira mu mutwe bise Umutwe wa demokarasi uharanira kwubohora u Rwanda (FDLR). Cyari igice kigizwe n’abahoze ari abatsembye abatutsi. Babohereza mu burasirazuba bwa Kivu, aho Congo ihana imbibi n’u Rwanda.
Ahagana mu mpera z’umwaka wa 2001, Bwana Munyarugarama yatumiwe i Kinshasa kugira ngo agire uruhare mu biganiro byo guhuriza hamwe imiterere imwe y’ibice bitandukanye bya gisirikare byahoze ari FAR bitandukanijwe n’akarere.
Yakoze urugendo rurerure rw’amezi menshi n’amaguru mu burasirazuba bwa DRC, kuva Masisi kugera Kankwala (Amajyaruguru ya Katanga), yerekeza Kinshasa.
Urukiko rwavuze ko uwatorotse yagize “ikibazo cyo kwambuka imigezi yegera Kankwala kandi hafi yo kurohama.” Nyuma y’iminsi itari mike ageze i Kankwala, ararwara apfa ahagana ku ya 28 Gashyantare 2002.
Bwana Munyarugarama yashyinguwe bukeye bwaho apfiriye i Kankwala mu isanduku munsi y ’“imva itamenyekanye”.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw