Afurika Dushaka

ITSEMBABATUTSI : Umwicanyi ruharwa washakishwaga, Protais Mpiranya yapfuye kera muri .

Ikigo cyasimbuye Urukiko mpuzamahanga rwu Rwanda, nicyo cyabitangaje.

Ikigo cyasimbuye Urukiko mpuzamahanga rwu Rwanda, cyari kimaze imyaka gishakisha Protazi Mpuranyi, cyaramubuze. Ariko cyari cyaramenye ko yaba ari muri Zimbabwe. Ibi byatumye ubushakashatsi ariho bwerekeza imilimo yabwo.

Mpuranyi aho apfiriye mubwihisho yarimo muri Zimbabwe, umulyango we wakomeje guhisha ko atakiriho. Ikigo cyasimbuye Urukiko mpuzamahanga rwu Rwanda cyaje gutahura ko Mpuranyi yari muri Zimbabwe kandi ko yapfuye kwitariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe.

Kugirango gishire amakenga, cyagombye gushakisha aho Mpuranyi yahambwe, kihabonye gisuzuma ibisigazwa by’umubiri we, kugirango cyemeze neza ko ariwe.

Protais Mpiranya yategetse abarindaga umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana. Ni murako kazi we nabo yategekaga bagize ubugome bukomeye bica abatutsi muri 1994, ndetse na mbere yaho. Ibyo yakoze n’ubugome yabikoranye, byamugize umwe mubicanyi ruharwa mu Rwanda.

Urukiko runarega Mpiranya kuba ariwe watanze amategeko yo kwica Agata Uwilingiyimana, umurambo we bakawugirira nabi, no kuwuta mumuhanda ntacyo wambaye.

Urukiko runavuga ko ariwe wicishije umukuru w’urukiko rw’ikirenga, ba minisitiri babili n’abasirikare icumi babailigi.

Amaze guhunga, Mpiranyi yarwaniriye abasirikare ba RDC, arwanira na FDLR basahura amabuye yagaciro muri Congo. Nyuma yaho yaje kujya muri Zimbabwe, ariko naho agomba kuba haribyo yafatanije na Mugabe n’abasirikare baho mugusahura Congo. Nguko uko yashoboye kwihisha ntaboneke.

Umwanditsi : Manzi
53

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw