Afurika Dushaka

KIGALI : Perezida Mnangagwa Yashimye Intambwe u Rwanda Rumaze Gutera

Perezida wa Zimbabwe Emerson Munangagwa uri mu Rwanda, yashimye intambwe igihugu kimaze gutera mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. RBA

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Akigera Kuri uru rwibutso, Perezida wa Zimbabwe Emerson Munangagwa wari kumwe na Minisitiri w’ububanye n’amahanga Dr Vincent Biruta, yabanje gushyira indabo kumva ishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi. , mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ihashyinguye.

Perezida Munangagwa n’itsinda ry’abanya Zimbabwe bazanye nawe mu Rwanda, beretswe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali maze basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo amacakubiri yimakajwe n’ubuyobozi bwariho akageza kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Aha ku rwibutso kandi Perezida wa Zimbabwe yanagaragarijwe uko jenoside yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ndetse n’uburyo igihugu kigobotoye ibibazo by’ingutu kikishakira ibisubizo by’ibibazo byariho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Uyu ni umunsi mubi cyane kandi w’icuraburindi ngize mu buzima bwanjye, aho mbonye ibikorwa bibi byakozwe n’abantu bacu kandi bikorerwa igice cy’abandi bantu. Ndasenga kugira ngo ibi bihe bibi by’icuraburindi mu mateka y’iki gihugu bitazongera kuba ukundi, bitari mu Rwanda gusa ahubwo no kumugabane wacu wa Afurika cyangwa ku nyoko muntu. Ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ku kwimakaza amahoro n’ituze, umurage we uzakomezwe n’abakiri bato bazakurikiraho, amateka mabi ntazongere kuba ukundi.’’

Perezida Munangagwa ni umwe mu banyacyubahiro baje mu Rwanda bitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRF), irimo kubera i Kigali kuva ku ri uyu wa Kabiri w’iki cyumweru.

Umwanditsi : Manzi
46

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw