Afurika Dushaka

KIGALI,RWANDA : Umulyango FPR-Inkotanyi wagize inama nkuru yabanyamulyango .

Inama nkuru ya FRP-Inkotanyi, kuri uyu wagatandatu, yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitatu, bahagarariye abanyamulyango bose.

Kuri uyu wagatandatu, 30 mata, inama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi, yariyobowe n’umukuru wa FPR, Paul Kagame, n’umwungirije Christophe Bazivamo, hamwe n’umunyabanga mukuru Fransiko Saveri Ngarambe. Hari nabakuriye amatsinda y’ibikorwa binyuranye by’Umulyango ushingiraho imirio yawo.

Umunyabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi , Fransisko Saveri Ngarambe, atangira inama yagejeje ku bari mu Nteko aho ibikorwa by’Umulyango bigeze. Yerekanye mu magambo no mu mibare uko ibikorwa by’Umulyango byakozwe mu myaka ibiri ishize.


Umunyabanga mukuru yanerekanye ibikorwa by’Umulyango wemeje bizakorwa hagati yiyi myaka ibiri isigaye kugeza mu mwaka wa 2024.
Iyi nama ibaye mu gihe umutegetsi wigihugu, Paul Kagame, ashigaje imyaka ibiri ngo acyure igihe nka umukuru w’igihugu. Nimwe mu mpamvu, hasuzumwe muriyi nama, aho ishyirwa mu bikorwa rigeze, kubyerekeye ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage.
Umwanzuro w’itsinda rigenzura imikorere y’Umulyango FPR-Inkotanyi
Prof. Chrysologue Karangwa ushinzwe itsinda rigenzura imikorere y’Umulyango FPR-Inkotanyi yashimye imicungire y’umutungo w’Umuryango FPR-Inkotanyi anashima muri rusange imikorere y’Ubunyamabanga bukuru bw’Umulyango.


Karangwa yabwiye abanyamulyango bari mu nama ko igenzura ryakozwe rireba imikorere y’ubunyamabanga bukuru bw’Umulyango ryasanze ibyo igenzura ryari ryarasabye ko bikorwa, itsinda rigenzura ryasanze Ubunyamabanga bukuru, bwarabikosoye.
Ijambo ry’Umukuru w’Umulyango FPR-Inkotanyi
Umukuru wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ku ngingo zitandukanye, abwira abanyamulyango na bamwe mulibo bari mubuyozi ko mubyo agiye kubabwira, nta kintu na kimwe batazi mu byo bagomba gukora, kandi bazi neza aho igihugu kiva, aho kigeze n’intumbero zacyo byose birazwi.
Yagarutse ku bihe bikomeye igihugu kirimo by’icyorezo cya Covid-19, yihanganisha imiryango yaburiyemo abacyo, anasaba Abanyarwanda gukomeza gushikama bitegura no guhangana n’ibindi byorezo bishobora kuba biri imbere.
Ati « harimo ingorane nyinshi abantu barazihanganiye, abadafite ibyo kurya bibatunga leta igerageza uko ishoboye ariko ntiyashoboye byose abantu bakiyongereraho akabo abandi bakagerageza kwifata neza no muri ibyo bigoranye ariko tukabinyuramo. »
Umukuru w’igihugu, Kagame yavuze ko mu ngorane nk’izi, habamo n’amahirwe atandukanye yo gukemura ibibazo ku buryo budasanzwe.


Yatanze ingero ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi aho igihe cyageze imipaka igafungwa rukisanga rukwiriye kwishakamo ibisubizo.
Ati « Muzi ko uyu mupaka wacu ari uw’Amajyepfo, wo ngira ngo ntabwo urafunguka neza, ariko n’umupaka dufitanye n’igihugu cyo mu Majyaruguru. Hari ubwo byose byafunzwe. Hari n’ibyo mu Burasirazuba hari ubwo umupaka wafunzwe. »
Mu gihe cya Covid-19, hari igihe cyageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania hari amakamyo arenga 1500 atonze umurongo. Icyo gihe Tanzania ntiyemeraga ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya Covid-19.
Ati « Twe nk’u Rwanda mu miterere yacu itandukanye n’ibindi bihugu, icyo kirabikwibutsa ubwabyo. Kikwibutsa ko nta mwaro dufite, ko turi hagati y’ibindi bihugu, ibyo bihugu bindi icyo bishatse gukora biragikora, ntitwababuza. Byaba bibi byaba byiza bitugiraho ingaruka. »
Perezida Kagame yasabye abayobozi guhora batekereza bati « ibi nibiramuka bibaye twabigira
dute ? » ko biramutse koko bibaye ko imipaka yose ifungwa, igihugu kidashobora kurimbuka.
Ati « Tugomba kwiyubaka, tukubaka ibyangombwa biduha ibyo dukeneye, tukabikora ku bwinshi uko bishobotse. Ntabwo byose byashoboka ariko ibyangombwa, ibyo ni ibishoborwa n’abantu batekereza neza, biteguye guhangana n’ibibazo. »
Yasabye abayobozi guhindura imico, imikorere n’imyumvire kuko igihugu gihanganye no kugira ngo kibeho.
Ati « Badufungira imipaka bagira bate, tugomba kubaho. Nibura tugomba kugira bike bitubeshaho. »
Yakomeje agira ati « Kuki twakwicwa n’inzara, kuki twagomba tureba guhaha hanze ? ».
“Bazabakubura”
Perezida Kagame yavuze ko ibigenda biba bitari byiza, hari ubwo bikangura abantu. Yatanze urugero rw’uburyo yajyaga abwira Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ko ibihugu by’amahanga bajyamo atari ibyabo.
Ati « Muri Rwanda Day, mbaza abantu nti ariko mwaje aha mute ? Ubwo bari aho baravuga ngo Diaspora [… ] ababivugaga bari nk’ijana, mbajije icyo kibazo bacisha make hatangira gusubiza nk’icumi kuko abandi uko bagiyeyo, ntibizwi, ntibyumvikana. »
Umukuru w’igihugu, Kagame ngo yabibukije ko bakwiriye kumenya ko aho bari atari mu gihugu cyabo, kuko ba nyiraho igihe bazashakira, « bazabakubura ».
Icyo gihe ngo mu bantu bari aho, harimo abanyamahanga, bafashe ijambo bamusaba ko baza kuba mu Rwanda.
Ati « Ndababwira nti nimuze, kandi ndagira ngo mbabwire nti nimuze. Ntabwo baje gusa, ni abantu bafite ubumenyi bafite ibyo bakora hano ubu. »
Yavuze ko abenshi muri abo bagiye mu mahanga, batunzwe, babeshya ko mu Rwanda nta muntu uvuga, nta winyagambura, ko politiki ya FPR yica abantu ijoro n’amanywa.
Ati « Bazabakubura. Babajugunye hanze. Byateye kangahe se ? Ntabwo mubizi ko bari kubakubura, twe bahunze tukababwira ngo nimuze tubakire. Bagiye baduhunze, bagiye aho bavuga ib’ibitangaza, barangije, barabakubura babura aho bajya. »


Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye na Perezida w’Inteko ishinga amategeko Madamu Donatille Mukabalisa

Perezida Kagame yavuze ko kubera Covid-19, yaje kumenya ko ku mipaka y’u Rwanda, hari aho amavuriro, amashuri n’amaduka asanzwe acuruza isukari nta yahari.
Ati « Abantu bagafata urugendo bakambuka umupaka kubishaka hakurya. N’abana b’ishuri, mu mashuri twubuka, amavuriro abantu baragomba kwambuka. Ubwo burangare ntabwo ari ubwa FPR. »
Yagarutse ku rugero rw’abana bambutse umupaka mu Majyaruguru y’Igihugu bagiye kwisiramuza mu gihe serivisi bari bagiye gushaka zitangirwa mu Rwanda.
Ati « Ubushobozi bwabanje hano mu Rwanda, bwakorewe hano, ariko abana bavuye hano ngo barigendeye bagiye gushaka ibyo hakurya y’umupaka. Noneho bakajya no gushaka n’imirimo hakurya y’imipaka, yo guhinga. »
Yasabye ko aho gushaka imirimo mu mahanga, abaturage bayihabwa leta ikabahemba.
Perezida Kagame yavuze ko aba baturage bafata inzira bakajya gushaka imirimo y’intica ntikize mu bihugu by’abaturanyi, bakazahurirayo n’ibibazo, bashakayo ubusa, bakwiriye guhangirwa imirimo.
Yatanze urugero ku buryo iyo urebye Nyabarongo, ubona imeze nk’umuhanda w’ibitaka ntumenye ko ari amazi kubera isuri iba yatembanye ubutaka.
Yasabye ko abo baturage bahabwa akazi ko guca amatarasi y’indinganire, leta ikabahemba ariko nabo bakagira uruhare mu kurengera toni nyinshi z’ubutaka butwarwa n’isuri.
Ati « Ibintu byo kurwanya isura [...] ndabaza, abaturage bambuka bajya gukora mu ntoki, mu mirima y’abandi bangana uko bangana. Kuki tutashaka uburyo bakora ako kazi tukabagemba nka leta ? »
Nubwo ako kazi kazatangwa, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitazabuza abantu bambuka mu buryo butemewe batwaye magendu zirimo kanyanga n’ibindi.
Perezida Kagame yavuze ko gufungwa kw’imipaka, kwatumye inzego zimwe zikanguka, hubakwa ubushobozi ku buryo bimwe mu byavaga mu mahanga, byatangiye kujya bishakirwa imbere mu gihugu.
Magendu
Perezida Kagame yavuze ko mu bigaragara, hari abaturage binangiye, badashaka kureka gucuruza magendu zirimo kanyanga, kabone n’iyo Polisi yabarasa cyane ko zifite isoko. Ati « Kanyanga ikaba kanyanga. »
Yagarutse no ku mavuta yangiza uruhu yinjira mu gihugu, aho usanga abantu bitukuza bashaka gusa n’abazungu.
Ati « Ubu ikintu cy’ingenzi kikaba kwitukuza ? Ariko rero hari abagira ibyago bashaka kwitukuza bakaba umuhondo, bakaba icyatsi kibisi, ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya. »


Abitabiriye inama barenze ibihumbi bitatu

« Kandi ubwo arakoresha ibintu [...] ibyo nabyo ni FPR ? Imbaraga dukoresha muri ibyo, amafaranga, yakadufashije gukemura ibindi. RPF inatubwira ko […] ntimukiyange uko muri. »
« Ariko muzabakira mute abashyitsi ba CHOGM ? »
Yabigarutseho ubwo yavugaga ku nama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ni inama izahuriza hamwe ibihugu 54 bigize Umuryango wa Commonwealth i Kigali guhera ku wa 20 kugera ku wa 26 Kamena.
Byitezwe ko abantu barenga ibihumbi bitandatu bazitabira iyo nama bari mu ngeri zinyuranye.
Umukuru w’Igihugu ati « Hano tuzaba dufite abantu benshi barimo n’ibikomangoma. Ntabwo bapfa kujya aho ariho hose ariko bazaza hano. Tube twiteguye kubakira. Ariko muzabakira mute ? »
Perezida Kagame ni aho yahereye avuga ko mu Rwanda hari hoteli nziza ariko ko imikorere yazo, serivisi zazo, ari abanyarwanda bonyine bashobora kuzemera.
Ati « Ni ikibazo gikomeye kandi mwanze guhindura. Tubivuze nabyo imyaka myinshi. Serivisi zo mu mahoteli yanyu, ni mwe abanyarwanda gusa mushobora kubyemera mukabana nabyo bigasa n’aho nta kibazo gihari. Bagiye kubamenya rero, bazaza ari benshi bagiye kubamenya. »
Perezida Kagame yavuze ko hari Umukuru w’Igihugu uherutse kugenderera u Rwanda, amujyana muri hoteli, agezeyo abona serivisi z’iyo hoteli zitanoze.
Ikimubabaza kurushaho ni uko ngo nta wundi muntu ubyinubira ahubwo biba bisa n’aho abahabwa serivisi mbi babyakiriye nk’aho nta mpinduka zishoboka.
Yatanze urugero ku Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yigeze kubera mu Nteko Ishinga Amategeko. Hageze igihe cyo kujya gufata ifunguro, abariyeho benshi bararwara.
Ati « Haje za ambulance zitunda abantu zibajyana. Abari bahari murabyibuka. Biriya se ubisobanura ute ? Erega ni njye wagombye kuzamura ijwi nkabaza, ariko ubanza harimo n’abayobozi icyo gihe batwaye. Hari abayobozi b’inzego nkuru batwaye mu bitaro bazize ibyo bamaze kugaburirwa. »
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bahabwa serivisi mbi, bakarwara bakaremba kandi bishyuye, bugacya mu gitondo bagasubira muri ya hoteli yabateje indwara.
Ati « Cyangwa ukinjira ahantu ukamara isaha yose. Umuntu akakubaza ati urashaka iki ? Akagenda, yamara isaha yose akagaruka akakubaza ati ‘harya washakaga iki ? »
Usibye serivisi zitinda, yavuze ko n’amafunguro atangwa aba ari « ubusa » kandi « bubi » kuko atera indwara.
Yatanze urugero ku nama yigeze kubera mu Rwanda irimo abakuru b’ibihugu, hanyuma abandi bayobozi bari bayitabiriye mu gihe batahaga bakanenga amafunguro bahawe.
Ati « Bati, u Rwanda twarukunze kweli, bati uzi ko nta gihugu turabona kimeze nk’u Rwanda ? Bati ariko ntibikagere ku gufungura. Babibwiye ba minisitiri bamwe bari aha. »
« Ngo ntibikagere ku gufungura, ni bibi, bike ariko ukishyura umurundo w’amafaranga. »
Perezida Kagame yabajije abayobozi batandukanye ingamba bari gufata mu gukemura icyo kibazo. Clare Akamanzi, uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rufite amahoteli mu nshingano zarwo hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence bahawe umwanya.
Akamanzi ati « Nibyo turabyumva, turanabireba ariko ntabwo bikemuka burundu. Ikibazo ntabwo tugira uguhozaho mu gukemura ikibazo, gukemura ikibazo bigomba kuba umuco wacu buri gihe, ntabwo ari amahoteli gusa, twese tukanga serivisi mbi, bakumva ko badashobora kwishyurwa hari serivisi mbi. »
Perezida Kagame yavuze ko bikwiye kugera aho abatanga serivisi mbi bafungirwa ibikorwa byabo aho kubareka bagakomeza kwangiriza igihugu.
Ubushakashatsi bwa RGB buheruka kwerekana ko ireme ry’imitangire ya serivisi riri ku kigero cya 81,86%.
Perezida Kagame yavuze ku ihohoterwa muri Miss Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, bidakwiriye kubona na rimwe umuntu ahohoterwa ngo bicecekwe, atanga urugero ku bakobwa benshi bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bagiye bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yabigarutseho ubwo yari mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Asoza yanavuze ku ngingo zirimo n’ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru bijyanye na Miss Rwanda.
Byavuzwe cyane nyuma yaho Ishimwe Dieudonné wayoboraga Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, atawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo guhohotera abakobwa.
Perezida Kagame ati « Nabanje kubimenya bivuye muri RIB, ngo hari umuntu wafashwe wafunzwe. Njye najyaga mbona bavuga Miss Rwanda nkagira ngo ni ukurata ariko usibye ko nabyo, hari ibintu umuntu yihorera kubera ko nabyo ntacyo bitwaye, nta n’icyo bitanze. »


Iyi nama abanyamulyango barayishimiye cyane. Yarimaze imyaka ibiri itaba kubera Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko ikibi cyaje kuvamo ni abagabo babiri inyuma, bakora ibikorwa byo guhohotera abakobwa.
Ati « Kubacuruza cyangwa se nabo ubwabo kubahohotera. Bikaba mu gihugu cyacu, bamwe bagaceceka ntihagire icyo bavugaho, abandi ntibabizi. »
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yihangira umurimo akageza no ku wo guhohotera abandi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubucuruzi bw’abantu busigaye bwarafashe intera ku buryo hari n’Abanyarwanda bavanwa mu gihugu bakajyanwa mu mahanga, bamwe bagahindurwa nk’abagore.
Ati « Ni ibintu byinshi bigenda byandikwa. Hari byinshi bimaze kugaragara ko biriho. Hari uburyo bubiri abantu bakwiriye kubirwanya, icya mbere hari amategeko. Uhohoterwa, akwiriye gutinyuka akareba aho abigeza kugira ngo atabarwe cyangwa amategeko agire uko amurenganura. »
Yavuze ko inzego zishinzwe ubutabera zikwiriye kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.
Ati « Simbona impamvu abantu batinya kwirenganura bitabira inzego cyangwa inzego zacu baravuga bati uraregera nde ? »
Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva uburyo habayeho sosiyete ireba uburanga bw’abakobwa, igakora nta mategeko ayigenga nta n’umuntu uyikurikirana.
Ati « Cyabayeho gite ? Ntikigira amategeko akigenga ? Ntikigira abagikurikirana ? Ariko umuntu yihangiye umurimo, ahuza abakobwa akabashukisha utuntu mbere y’uko abacuruza, akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha. »
« Abo bana bacu nabo bakwiriye kugira imico yo kubyanga. Nk’uko uwo wundi yamenyekanye, mu bantu cumi na bangahe bagiye bahohoterwa, havuyemo umwe aranga. Ariko ndetse yakwanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora kumuhana. »
Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa riboneka no mu kazi, ku buryo abantu bazamurwa mu ntera kuko babanje kugira icyo akora.
Ati « Abantu bari mu gisirikare ukazamurwa mu ntera kubera ko hari abo hejuru ugomba gufata neza. Ni ibintu bibi cyane. Cyangwa se muri za minisiteri, ibyo bintu mubyirinde ni imico mibi gusa. »
Abayobozi basabwe gushaka uko iryo hohoterwa ryajya rimenyekana kuko ritari mu muco w’abantu n’abanyarwanda muri rusange.
Hatanzwe ibiganiro bibiri harimo kimwe cyibanze ku mibereho myiza y’umuturarwanda
Abandi batanze ibiganiro ni Umujyanama mu by’ubukungu mu Biro by’Umukuru w’igihugu witwa Dr Ildephonse Musafiri. Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi wa Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo Robert Bafakulera na rwiyemezamirimo Ingabire M.Ange Claudine.

Umwanditsi : Manzi
95

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw