Afurika Dushaka

KONGO – RWANDA : Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC bashyizeho uburyo bugamije guhosha .

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC bashyizeho uburyo buhuriweho n’ibihugu, bugamije guhosha amakimbirane amaze iminsi hagati y’ibihugu byombi. RBA

Abakuru b’ibihugu kandi bemeje ko komisiyo ihuriwe n’ibihugu byombi igomba kongera guhura mu rwego rwo gusuzuma ibi bibazo.

Iyi nama yari yayobowe na Perezida wa Angola, Joao Lourenço ari nawe uyoboye inama mpuzamahanga mu karere k’ibiyaga bigari ICGLR.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu byombi yabaye kuri uyu wa Gatatu ku buhuza bw’umukuru w’igihugu cya Angola, Joao Lorenco yasoje hemejwe gushyiraho komisiyo yiswe DRC-Rwanda Commission yari imaze igihe idahura.

Kimwe mu byo iyi komisiyo igiye kwitaho harimo gusuzuma byimbitse ibijyanye n’aya makimbirano ndetse umutekano muke uterwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kuri ubu ufatanije n’ingabo za leta ya Kongo mu mirwano ihanganyemo n’umutwe uyirwanya wa M23.

Naho ku ntambara leta ya Kongo ihanganyemo n’umutwe wa M23 hemejwe ko hagiye gukurikiranwa hakanasuzumwa ibibazo bijyanye n’ibyo uyu umutwe ushinja leta ya Kongo, hagendewe ku masezerano ya Nairobi uyu mutwe wari wasinyanye na leta Kongo.

Inama ya mbere izahuza abagize iyi komisiyo iteganijwe tariki 12 Nyakanga i Luanda muri Angola.

Perezida Joao Lourenço wa Angola niwe watumije iyi nama ya batatu, nyuma yo gutoranywa n’umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe ngo abe umuhuza hagati ya RDC n’u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse guha RBA ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora, yavuze ko ibibazo by’intambara hagati y’umutwe wa M23 na leta ya Kongo bitagomba kubazwa u Rwanda ahubwo ko leta ya Kongo ariyo ifite uruhare rukomeye ku birimo kubera ku butaka bwayo.

Yagize ati « Muri iyi minsi FDLR ikomeje kurwana ifatanije na FARDC, izi n’ingabo za Kongo barwanya M23, hanyuma nkaho ibi bidahagije gutuma ikibazo kirusho gukomera ingabo za Loni nazo zikingira mu kibazo zitwaje ko zigiye gufasha ingabo za leta ya Kongo ariko mu byukuri bazi neza ko izi ngabo za leta zifatanije mirwano zihanganyemo n’uyu mutwe wa M23. Noneho ugasanga uruhande rumwe ufite umutwe wa M23, ku rundi ufite ingabo za Loni Monusco, ingabo za leita FARDC na FDLR kandi mu byukuri iyi FDLR yakagombye kuba yararwanijwe ndetse yaranasubijwe mu Rwanda kuri abo babyifuza kuko ndetse twanakomeje kwakira abenshi muri bo. »

« Aho rero niho turi kuri ubu, niyo mpamvu kugeza ubu ntumva neza impamvu Perezida wa Kongo mu ijambo rye nabanyamakuru kuvuga biriya yavuze kuko yagombye kuba azi neza ukuri ndetse ushingiye ko nubundu twanaganiriye kuri ibi bibazo igihe kirekire kuva ageze ku butegetsi na mbere y’iki kibazo. »

Hashize ukwezi umuryango w’lbihugu bya Afurika y,u Burasirazuba wemeje ko mu Burasirazuba bwa Kongo hajyanwayo ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo isaba ko ingabo z’u Rwanda zitaba mu ngabo zigize uyu mutwe.

Umwanditsi : Manzi
96

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw