Afurika Dushaka

KONGO – RWANDA : U Rwanda rwarashe indege y’intambara ya Kongo

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, yasohoye itangazo rivuga ko "Uyu munsi ahagana saa kumi n’imwe n’iminota itatu, indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Kongo, yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuri ya gatatu. Ingamba z’ubwirinzi zahise zifatwa. U Rwanda rurasaba Congo guhagarika ubu bushotoranyi.”

Indege y’intambara Sukhoi-25 y’Ingabo za Kongo yarashwe n’ingabo z’u Rwanda, ubwo yinjiraga mu kirere cya Rubavu,ntiyagwa ariko yaka umuliro mugice cyi nyuma, ijya kuzimimirizwa ku kukibuga cyindege cya Goma.

Ahagana Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo indege y’intambara ya Kongo, yinjiye mu kirere cya Rubavu binyuranye n’amategeko mpuza mahanga.

Umutekano wu Rwanda, wahereyeko uyirasa inyuma. Iyo ndege yahise ijya kugwa ku kibuga cyindege cyo kuri Goma, ariko byagaragara ko yatobaguwe n’amasasu ku ruhande rumwe kandi yakaga umuliro mu gice cy’inyuma. Abazimya umulira baheryeko bayimya, uyiyobora yihutiye kuyivamo.

Ubu nubwagatatu, indege za FARDC zivogera ikirere cy’u Rwanda ndetse ubwambere yaguye umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu.

U Rwanda rwamaganye ubushotoranyi bwa RDC, ndetse muri iki gihe yakomeje gukoresha imvugo isa n’isura intambara.


Impigi Izamarere zayitwitse umurizo. Ubanza itazongera vuba aha !

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutunduka, yasohoye itangazo asoza ashimagira ijambo rya Perezida Tshisekedi ubwo yari mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 20 Nzeri 2022.

Icyo gihe yagize ati "Twebwe, abaturage ba Congo, twiyemeje, kuri iyi nshuro, gushyira iherezo ku mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, ikiguzi byasaba cyose."

Ni imvugo u Rwanda rwikijeho ko RDC yaba ishaka kurugabaho ibitero.

Iki kibuga cy’indege cya Goma kirimo gukoreshwa n’izi ndege, kinakoreshwa cyane n’abacanshuro benshi bo mu Burayi, ari nabo bagicunga, bakita no kuri izi ndege za Sukhoi.

Mu itangazo iheruka gusohora, Guverinoma y’u Rwanda yagarutse ku bacancuro baheruka kwitabazwa na RDC. Yavuze ko ari ikimenyetso cyeruye ko "RDC irimo kwitegura intambara, aho kuba amahoro."

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko nibiba ngombwa guhangana nabo, u Rwanda rufite ubushobozi buhagije.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw