Uyu muhanzi yararembye cyane nyuma yuko asohora indirimbo ye ya nyuma yise « big time ». Yatangiye kwivuza ku ya 2 Nyakanga uyu mwaka.
Burabyo yari umucuranzi, akaba umuririmbyi wavukiye mu Rwanda. Yari afite imbere hazaza heza kubyerekeye umwuga mwiza yari yatangiye. Yari yaratsindiye igihembo cya « Découvertes RFI » mu mwaka wa 2018. Urupfu rwe ruteye agahinda kenshi ku muryango we, n’ akababaro kubamukundiraga ubuhanga bwe mukuririmba, kandi ni igihombo gikomeye ku muryango w’umuziki w’u Rwanda, no ku Rwanda, kuko yari umusore wikitegererezo wari kuzagera kure.
Burabyo, yatewe inkunga n’umuryango we, utuma agera kuri byinshi yakoze kuva ari muto cyane : kubyina bya gakondo, kuririmba, yagiye no mu marushanwa yabafite impano idasanzwe. Kubera ko yarazi icyo ashaka, yagiye kwiyandikisha mw’ ishuri ry’indirimbo rya Kigali. Yarafite imyaka 20 gusa. Umwaka wakurikiye ho, asohora indirimbo yise « Malaika ». Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Abayumvise bose barayishimye.
Mu mpeshyi ya 2018, yagiye kuririmba mu Bubiligi hanyuma ajya n’i Burundi. Mu ntangiriro z’umwuga we ni bwo yinjiye mu muryango w’abahanzi ba Radio France Internationale. Niwe wabaye umuhanzi wambere wu Rwanda wegukanye igihembo cya « Découvertes » kuva yashingwa mu 1981.
Muri Mata, yataramiye i Paris kandi anyura abamwumvise bose. Yakiriwe munzu ya RFI, abaganiriza k’ubuhanzi bwe nuko yabutangiye, no ku ntego yiyemeje kugeraho. Abakozi bose ba RFI baramukunze kandi bamushimira ubuhanga bwe, kwicisha bugufi kwe ndetse cyane cyane gukunda umwuga we, ari uwa gakondo cyangwa uburyo bwo kuririmba bugezweho kw’isi.
Yaje gukurizaho album yise « The Love Lab », igizwe n’indirimbo 17. Iyi album irimo indimbo zigezweho za « r’n’b ». Imwe murizo ni « Oya » indirimbo nziza cyane yakunzwe, n’indi yitwa
« Garagaza » abantu bumva ikabatera gushaka kubyina. Hano hari ubufatanye nabahanzi benshi barimo abaririmbyi nka Charly & Nina, Gakondo, Victor Rukotana, na Uncle Austin.
Album yakurikiyeho, yabanje kuyikorera i Kigali, aza kuyirangiriza muri Gashyantare i Suwede muri 2020, igihe Covid yari yaraciye ibintu. Imwe mu ndirimbo ziyiri mo ni « Twaje », yatunganije muburyo bwa « afropop » na « afrobeat » ariko abihuza n’imbyino zijyanye n’umuco wa kinyarwanda. Ku ndirimbo « Ye Ayee », uyisangamo injyana y’ikinimba yo mumajyaruguru y’u Rwanda. Naho indirimbo « VIP », yaririmbanye na Ish Kevin, uhagarariye abahanzi b’abaraperi bagoze urubyiruko rushya rwo mu Rwanda. Burabyo yafatanije kandi na DJ Marnaud na Ritu Joel kuri « Impore », ubwo bufatanye bukaba bwarabyaye umurindi wibutsa « dancehall » ya Jamayika.
Yaherukaga kuririmbira abana biga mw’ishuli rya Green Hill, rya Kigali nawe yari yarizemo. Abana bose barahagututse ngo bamwumve kandi banamubone. Yasaga n’ubasezeraho anasezera kw’ishuli ryiza rya mureze.
Intwari ntipfa iratabaruka. Asanze izindi mfura zamubanjirije. Naruhuke neza kandi abasize, Imana ibakomeze.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw