Igikomangoma Karoli, ufite imyaka 73, yatumiwe na RDB, m’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi baba bavutse m’umwaka ushize. Iyo yise izina n’ingagi y’ingabo imaze amezi ane ivutse. Yavuze ko yishimiye kuza muri bene uyu muhango, kuko Kwita Izina, bihuza umulyango bigahuza incuti bigakomeza umuco n’amateka.
Karoli ati « Izina namwise ni Ubwuzuzanye, bivuze ko ibidukije byose, natwe turimo, byose bigomba kuzuzanya, ntakibangamiye ikindi. Ati bitabaye ibyo, hari ibiremwa byinshi bizazima hano kwisi bikazabura burundu kandi byari bifite agaciro.
Mbere mu ijambo rye, Karoli yibukije uruzinduko rwo yagize mu Rwanda muri Kamena, avuga ko byamushimishije cyane kumenya byinshi bikorwa mu Rwanda byerekeranye no kubungabunga ibidukikije.
Igikomangoma Karoli,yavuze kubyerekeye kwagura aho Ingagi zituye ati ibi bizatuma ingagi ziisanzura zikumva ziri iwazo kandi biranazifasha kwiyongera.
Ubwuzuzanye yari imwe mu bana 20 b’ingagi biswe izina. Yavukiye mu Karere ka Kinigi, ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Uyu muhango ngarukamwaka watangiye kuva mu 2005, kandi n’umuhango ukomoka mu migenzo n’umuco wa kinyarwanda wo kwita izina umwana wese wavutse, maze bagatumira umulyango n’incuti bakita umwana izina.
Igikomangoma Karoli n’umugore we Kamila, yaraherutse gusura u Rwanda muri Kamena igihe yari aserukiye Umwamikazi Elizabeti, munama ya CHOGM.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw