Impunzi z’abanyekongo ziri nuri Kenya zandikiye ambasade ikenda harimo n’iy’u Rwanda zizimenyeshako zimaze imyaka irenga 25 ziri hanze kubera ko zibangamiwe n’interahamwe zitwaje intwaro, zikikoma cyane cyane abavuga ikinyarwanda.
Kw’itariki ya 17 Mutarama 2023, impunzi z’Abanyekongo zo mu bwoko bw’Abatutsi zandikiye ambasade zitandukanye ziri muri Kenya, harimo n’imiryango mpuzamahanga iri muri Kenya, zizimenyesha ko zibangamiwe no kuba zimaze imyaka irenga 25 ziba mu nkambi kandi zifite igihugu aho zinkomoko, ari cyo Kongo-Kinhasa.
Muri iyi baruwa impunzi zasobanuye ko iki ari ikibazo rusange zihuriyeho n’izindi mpunzi zakiriwe mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari kose.
Izi mpunzi zemeza ko zimaze iyi myaka yose mu buhungiro bitewe no kwamburwa uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwa-muntu, bitewe n’urugomo, ubusambo ndetse no kubabuza uburenganzira bwo guhatanira imyanya m’ubutegetsi bw’igihugu. Ibi bakaba baranabicengeje no mumilyango yigenga itari iya Leta, sosiyete sivile, abanyamakuru, ndetse nababa hanze, bose babemeza, ko izi mpunzi Atari abanyekongo.
Impunzi zamenyesheje izi ambasade ko imitwe inyuranye yitwaje intwaro y’Abanyekongo itunzwe no kwica no kwambura, hamwe na FDLR ikomoka kubakoze itsembabatutsi mu Rwanda bikomye abatutsi bo muri Kongo, bakabagaba ho ibitero, bakabambura no kubica.
Impunzi zasabye ambasade n’imiryango mpuzamahanga kuzifasha kubonera gukemura ibibazo byavuzwe muriyo baruwa, zinibutsa ko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda aho batuye ubu muri Congo, bahari na mbere yuko inama ya Berlin yo mu mwaka w’1885, ibihugu byayigize, bisyhiraho imbibe zigabanya ibihugu .
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw