Muri uyu muhango wabereye mu kigo cy’ibanze cya Durupi, Juba, Umuyobozi w’ingabo za Rwanbatt-3, Col Christophe RUTAREMARA wavuze mu izina ry’izo ngabo zombi yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS, Leta ya Sudani yepfo n’abandi bafatanyabikorwa ku mikoranire myiza bafatanyije kugira ngo basohoze inshingano bahawe na UNMISS.
Uyu muhango wari uyobowe n’umuyobozi w’agateganyo, Jenerali Majoro Main Ullah CHOWDHURY, washimye abasirikare b’u Rwanda uruhare bagize mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani yepfo.
Yavuze ati « Ndashaka gushimangira ko izo ngabo zombi z’u Rwanda zagaragaje urwego rwo hejuru rw’umwuga, ubushake, n’ubwitange mu gusohoza inshingano n’imirimo bijyanye n’ibyo byose muri rusange bagomba gukora byatumye UNMISS yarageze kunshingano zayo ...
« Umudari ni ishimwe ry’akazi mwakoze gakomeye, ubwitange bwanyu, n’inkunga mwatanze kugirango habeho amahoro arambye muri Sudani y’Amajyepfo ». Aya n’amagambo Jenerali Majoro Main Ullah CHOWDHURY yavuze ashimira abasirikare b’u Rwanda bahawe umudari.
Rwanbatt3 yatangiye inshingano zayo muri Sudani yepfo ku ya 29 Ukwakira 2021, ihakorera ibikorwa bitandukanye birimo irondo, kubaka ikigo gishinzwe ibikorwa by’agateganyo kure y’icyicaro gikuru cya batayo, inakora ibikorwa byo kwita ku buvuzi, gufasha abaturage kubona amazi, ndetse zinabatoza kujya bakora umuganda.
Naho abasirikare bakoresha indege, bafashije kubyerekeye ibyo gufasisha abantu ibirebana n’indeke, banakora ibyerekeranye no gutwara indege no kureba ibijyanye no kumenya ko hari umutekano.
Ibirori byo guha imidari abasirikare b’u Rwanda, byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abahagarariye ingabo z’igihugu cya Sudani yepfo (SSPDF), umuryango w’abanyarwanda batuye kandi bakorera muri Sudani yepfo, ubuyobozi bwa Loni, n’abahagarariye ingabo zibindi bihugu ziri muri Sudani yepfo, n’abandi.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw