Jean Paul Micomyiza (ibumoso) yageze ubwa mbere imbere y’urukiko mu kwezi kwa mbere mu 2023, kuva yakoherezwa na Sweden mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2022
Bose bavuze ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwibasiye abatutsi mu mujyi wa Butare (ubu ni umujyi wa Huye) mu majyepfo y’u Rwanda.
Micomyiza yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède (Sweden) mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside.
Ibyo ashinjwa ariko we arabihakana.
Abatanze ubuhamya bushinja Bwana Micomyiza Jean Paul bose ntibagaragaraga imbere y’urukiko.
Umutangabuhamya wa mbere yarateganyijwe gutanga ubuhamya bwe imbonankubone gusa yasabye ko atatanga ubuhamya muri ubwo buryo ahubwo agashyirwa aho ataboneka n’ijwi rye rigahindurwa ngo ku mpamvu z’umutekano we.
Avuga ko abo mu muryango w’uregwa bashobora kumugirira nabi ngo kuko babana mu buzima busanzwe.
Uwo mutangabuhamya yavuze ko azi neza Micomyiza Jean Paul ngo kuko mama we yari umwarimu.
Yavuze ko Micomyiza yambaye imyenda ya gisirikare yayoboye igitero cyagiye kwica aho umutangabuhamya yari yihishe.
Hemejwe urutonde rw’abashinja Micomyiza Jean Paul ku byaha bya jenoside mu Rwanda
17 Ukw’icumi 2023
Umutangabuhamya wa mbere yashinje Jean Paul Micomyiza kwicira abanyeshuri kuri bariyeri yashinze kuri Kaminuza
Undi mutangabuhamya wa kabiri nawe yavuze ko yari aturanye na Micomyiza byumvikana ko amuzi neza.
Avuga ko Micomyiza nk’umuntu wigaga muri kaminuza yagiye kwiga imbunda igihe gito agaruka kuyobora udutsiko tw’insoresore ngo zagabaga ibitero mu mujyi wa Butare zihiga zikanica abatutsi.
Abatangabuhamya bombi bahuriza ku kuba Micomyiza yarashinze kandi akayobora bariyeri yicirirwagaho abatutsi imbere yo ‘kwa se witwaga Ngoga’
Micomyiza w’imyaka 52 y’amavuko, yashinjwe ibyaha bya jenoside no gushishikariza kuyikora.
Bumwe mu buhamya buvuga ko kuri bariyeri Micomyiza yari afite imbunda kandi ko ariwe watangaga amabwiriza ku nterahamwe y’ikigomba gukorwa.
Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Swede muri 2022.
Mu rubanza rwe kandi havuzwe ko yigaga muri kaminuza y’u Rwanda I Butare, kandi ko yari mu kitwaga ‘’comite de crise ‘’ yashyiraga ku rutonde abagombaga kwicwa, ibyo byose aregwa arabihakana.
Mu gusoza ubuhamya bw’uyu munsi Uregwa Bwana Micomyiza yihanganishije umwe mu batangabuhamya ku bw’ibihe bibi yanyuzemo yongeraho ko n’ubwo bwose ibyo yavuze yamubeshyeye.
Iryo jambo ntiryaguye neza umucamanza wamubwiye ko amagambo nk’ayo adakoreshwa mu rukiko ati" : ni iki kikubwira ko akubeshyera ? Uzagira umwanya wo gusobanura ibyawe’’.
Umucamanza yavuze ko urubanza ruzakomeza tariki 12 z’ukwezi kwa Gatatu.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw