Afurika Dushaka

NDI UMUNYARWANDA : GUPFOBYA ITSEMBABATUTSI BICAMO IBICE ABANYARWANDA - MUKAMURANGWA

Nyakubahwa Clotilde Mukamurangwa hamwe n’abaturage ba Ruhango

Mu gikorwa cyo Kwibuka itsembabatutsi yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, cyo ku wa 08 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Mukamurangwa Clotilde yasabye umuryango Nyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyawucamo ibice, hirindwa icyahungabanya umudendezo w’Abanyarwanda mu cyerecyezo kimwe cyo kubaka Ubunyarwanda.

Icyakora kuba hari bamwe mu Banyarwanda bakigaragaza kugira ingengabitekerezo y’itsembatsemba, Nyakubahwa, Mukamurangwa avuga ko habaho ubufatanye mu kubarwanya, kuko hari ingero zigaragaza ko itsembabatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa.

Avuga ko nko mu Karere ka Ruhango habereye itsembabatutsi y’indengakamere, ahabarurwa imiryango isaga 1000 y’Abatutsi yazimye, ni ukuvuga ko nta muntu n’umwe muri yo warokotse, kandi nibura abari bayigize basaga ibihumbi bitanu bose nta n’umwe ukiriho.

Nyakubahwa Mukamurangwa asobanura ko niba abo bantu bizwi ko bahozeho, ubu ukaba nta n’uwo kubara inkuru wabona, ari kimwe mu bimenyetso ndakuka by’uko itsembabatutsi ryakozwe.

Yaba umuryango IBUKA na Nyakubahwa Mukamurangwa, basaba urubyiruko gukomeza guhangana na buri wese ushaka kugoreka amateka, kuko usanga ababiba amacakubiri babinyuza no mu rubyiruko.

Urugero atanga ni umuryango w’abana bakomoka mu miryango y’abakoze itsembabatutsi bishyize hamwe mu cyo bise (Jambo ASBL) bakorera hanze y’Igihugu, birirwa bakwirakwiza Ingengabitekerezo y’itsembabatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga, abo nabo bakaba bakwiye kwamaganwa.

Agira ati “Abana bagize Jambo ASBL bakomoka ku babyeyi bakoze itsembabatutsi bakwirakwiza imvugo n’ibiganiro bigamije kugoreka amateka y’itsembabatutsi bagamije kuyobya rubanda, icyakoze ntibitangaje kubera aho bakomoka. Ndasaba urubyiruka rwacu kubima amatwi ahubwo rukarwanya ibyo bikorwa byo guhakana itsembabatutsi”.
Nyakubahwa Mukamurangwa asaba urubyiruko kwamagana ibitangazwa na Jambo ASBL

Umwanditsi : Manzi
95

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw