Afurika Dushaka

NDI UMUNYARWANDA : Kenneth Wilson yabaye umunyarwanda

Wilson, bita Kenny Gasana yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kenneth Wilson bakunda kwita Kenny Gasana ukina baskeball muri REG Basketball y’u Rwanda, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri uyu wambere mumuhango wabereye mukarere ka Gasabo I Kigali.

Ubusanzwe, Kenny Gasana ni umunyamerika wavukiye mu karere ka Texas I San Antonio. Uretse gukina basketball yize muri kaminuza, ibyerekeranye n’itumanaho.

Yakiniye basketball ahantu henshi hanyuranye no mumarushanwa atandukanye. Yatangiriye gukina basketball muri 2007. Aza gukinira Chabab Rif Al Hoceima muri Maroc muri 2010. Hanyuma muri 2014 akinira Gezira iba mu Misiri.


Kenny Gasana

Yatangiye gukinira REG BBC mu Rwanda, muri 2019, Gasana yasinyanye na yo muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda. Muruwo mwaka yaje gukinira Bahrain Sports Club. Nyuma yahoo muri 2022, agaruka muri REG BBC bamutije u Rwanda.

Umwanditsi : Manzi
53

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw