NYAKUBAWA JEANNETTE KAGAME YASHIMYE ABANYARWAKAZI BADAHWEMA KUGARAGAZA UBUDAHERANWA
Kuwagatandatu ushize, Nyakubahwa Jeannette Kagame yashimiye Abanyarwandakazi badahwemwa kugaragaza ubudaheranwa, ubupfura no kwihesha agaciro, kandi abasaba gukomera k’ubumwe no kuba ba mutima w’urugo.
Yanditswe na Manzi
On Tuesday 11 March 2025
46 Nibo barebye iyinkuru
Nyakubahwa Jeannette Kagame, yoherereje abanyarwandakazi bose, ubutumwa bujyanye n’umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umugore kwisi.
Mubutumwa bwe yabwiye abategarugori babanyanyarwandakazi ko “ Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore, ndashimira by’umwihariko Abanyarwandakazi mwese mudahwema kugaragaza ubudaheranwa, ubupfura, kwihesha agaciro no gukunda Igihugu, kuko nzi neza ubwitange ndetse n’uruhare rwanyu mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
" Intego yacu ikomeze kuba iyo gukomera k’ubumwe bwacu no kuba ba mutima w’urugo, by’umwihariko tube mutima w’u Rwanda. Dukomeze rero kuba umusemburo w’impinduka nziza Igihugu cyacu cyiyemeje."
Ikinyamakuru
Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru