Visenti Nyakarundi, wari Brigadier Generali, usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda yagizwe Major Generali.
Wiliamu Rwagasana, wari Brigadier Generali, akaba akuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’Igihugu, nawe yagizwe Major Generali.
Ruki Karusisi, wari nawe Brigadier Generali, uyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe, nawe yagizwe Major Generali.
Naho Ronalidi Rwivanga, wari Coloneli, kandi akaba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuwe mu ntera ya Brigadier Generali.
Amabwiriza y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda aravuga ko izi mpinduka zihita zishyirwa mubikorwa no gukurikizwa kuva aho ayamabwiriza asohokeye.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw