Mu kiganiro na BBC News Gahuza, ku ya 25 Werurwe, Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda rwitegura gutera u Burundi ruturutse muri Kongo kandi ko ruzazafatanya na Red Tabara kurwanya u Burundi.
Patrick Nahimana, umuvugizi wa Red Tabara abinyujije kurubuga rwúyu mutwe, rwa X, yanyomoje ibyo Ndayishimiye yari yavuze byerekeye imfashanyo uyu mutwe waba uhabwa n’u Rwanda. Umuvugizi yivuye inyuma ihakana ko nta nkunga yigeze ihabwa n’u Rwanda n’ikindi gihugu icyaricyo cyose.
Nahimana yagize ati: “ u Rwanda rwafasha rute RED-Tabara mu gihe ruri mu mishyikirano igeze kure hamwe n’Uburundi kugira ngo ibi bihuhugu byombi bikemure amakimbirirane bifitanye ? Red-Tabara irashaka kumvisha Ndayishimie ko niba hari inkunga iyo ari yo yose Red-Tabara ibona, iyihabwa n’abaturage b’abarundi “.
Nahimana yongeraho ko " umukuru w’igihugu Ndayishimime arabizi neza ko RED-Tabara nta nkunga ituruka mu Rwanda, urugamba rwacu rushyigikiwe gusa n’Abanyaburundi bumva ko babyiyemeje." Ndayishimiye arabyirengagiza.
Red-Tabara ireneza ko Ndayishimiye ariho akoresha u Rwanda kugirango ayobye uburari, buzegutuma nta muntu utekereza ibibera imbere mu gihugu cy’í Burundi.
Nahimana ati: " Turahakana twivuye inyuma amagambo ya Ndayishimiye avuga abeshya kandi turasaba Abarundi gukanguka bagahashya ubutegetsi bubateza umubabaro badashobora kwihanganira."
U Rwanda ruravuga iki kuri ibi ibirego
Olivier Nduhungirehe, umukuru w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yanenze ibyo Umukuru wu Burundi Ndayishimiye yavuze, yemeza ko ahubwo muriyo minsi u Rwanda n’u Burundi biri mumishyikirano kugira ngo bikemure ibyo bitumvikana ho.
Ku ya 25 Werurwe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe yagize ati: "Aya magambo yavuzwe na Perezida w’Uburundi arababaje, cyane cyane ko inzego z’ingabo n’ubutasi z’ibihugu byombi kuri ubu ziri mu biganiro ndetse zikaba zemeranijwe ko ari ngombwa ko imishyamirane y’ingabo yakurwaho no guterana amambo bihagarikwa. "
Nduhungirehe yanavuze kandi ko kubyerekeye imibanire neza hagati yibihugu byombi, aherutse kugirana umishyikirano na mugenzi we w’Uburundi bahuriye mu nama y’abaminisitiri bo mu bihugu bya EAC-SADC yabereye muri Zimbabwe, ku ya 17 Werurwe. Yemeza ko mubyari bihuje abaje mu nama, kwari ugusuzuma no gushakira hamwe ku mpande zombi, icyafasha kugabanya amakimbirane.
Nduhungirehe yongeyeho ati: "U Rwanda ruzakomeza uko rushoboye kugirana amahoro n’Uburundi ndetse tunafite ikizere ko umutuzo n’umudendezo bizagaruka mu karere ko mu bihugu byo mu karere ko mu Biyaga Binini."