Impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko no gushimangira ubutwererane no guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Brasil nkuko bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.
Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye muri Brasil barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Mauro Vierra.
Aba bayobozi bombi bahsyize umukono mu masezerano arimo kohererezanya abantu bakatiwe n’inkiko no gukuriraho visa abafite impapuro z’izinzira z’abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo z’akazi.
Mu biganiro bagiranye kandi harimo ko ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu buhinzi,ubucuruzi,ishoramari ndetse n’ingendo zo mu kirere.
Minisitiri Buruta yashimiye Brasil kuba iyoboye akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye mu Ukwakira 2023 ndetse aganira na mugenzi we wa Brasil ku bibazo bitandukanye bireba amahoro n’umutekano by’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigari.
Abayobozi bombi bavuze ko gukemura ibibazo by’umutekano bisaba ibiganiro ndetse n’ubufatanye.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw