RWANDA – BURUNDI: ABAEPISKOPI BI RWANDA NI BURUNDI BARASABA AMAHORO MURI AKA KARERE
Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi , bahuriye munama yabereye mu kigo cya Mutagatifu Yozefu i Kibungo, Rwanda, kuva ku wa 30 Werurwe kugeza ku wa 1 Mata. Muriyo nama abepiskopi baragize bati: "Gufunga imipaka bibangamira iterambere ry’ubukungu, ubumwe bw’imiryango, ndetse n’itumanaho ". Leta ya Gitega yafunze umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda, ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba z’Abarundi zikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Icyakora ubutegetsi bw’u Rwanda rwamaganye ibyo birego bidafite icyo bishingiye ho.
author Yanditswe na Manzi
    On Thursday 3 April 2025
55 Nibo barebye iyinkuru

U Burundi bunemeza ko abagize uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa 2015 bahungiye mu Rwanda kandi busaba u Rwanda ngo babahe u Burundi bubashyikirize ubutabera. Gusa, u Rwanda ruvuga ko rudashobora kubasubiza u Burundi kuko bahawe ubuhungiro hakurikijwe amategeko mpuzamahanga kandi u Burundi ayo mategeko bwayashyizeho nabwo ukono.

Abepiskopi bati " Turakangurira abayobozi bacu kugira ubwenge n’ubushishozi kugira ngo basubize ibintu mu buryo no guteza imbere ubumwe hagati y’ibihugu byacu,"

Ibibazo biri hagati ya Rwanda n’u Burundi bifitanye isano n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho igice kinini cy’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo cyafashwe n’umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bwa kiremwamuntu. U Burundi, bwari bwarohereje ingabo zabwo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bwazikuyeyo mbere gato y’uko abarwanyi ba M23 bafata umujyi wa Bukavu.

Leta ya Bujumbura ubu ifite impungenge z’uko M23 n’ingabo z’u Rwanda bashobora kugaba igitero ku butaka bwayo, ndetse bikaba byatuma intambara yo muri Kongo yaguka ikagera muri aka karere kose k’Ibiyaga Bigari. Kubera iyo mpamvu, abaepiskopi ba Rwanda na Burundi bashyigikiye ubutumwa bwatanzwe n’Ihuriro ry’Inama Nkuru z’Abepisikopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC), bwibutsa ko ibiganiro ari bwo buryo bwonyine bw’amahoro arambye.

"Inama Nkuru y’Abepisikopi ba Burundi (CECAB) hamwe n’Inama Nkuru y’Abepisikopi ba Rwanda (CEPR) basobanuriye ubu butumwa abaturage mu rurimi rwabo kandi babugejeje mu maparuwasi yose kugira ngo bagire ubumenyi bwimbitse, basenge basabira amahoro akarere kacu, kandi babe abagabo b’amahoro n’ubuvandimwe."

"Muri iyi si aho abantu benshi bashishikajwe no gutatanya abandi no kubaka inkuta zitanya abantu kubera inyungu zabo bwite n’irari ry’ubutegetsi, abaepiskopi basaba abakirisitu gatolika gukoresha imbaraga zabo mu kubaka ibiraro bibahuza, bagahagarara nk’abahamya b’ubumwe, urukundo rusangi, n’ukuri."

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com