Kwitariki yambere ya Nyakanga, Dr Visenti Biruta, Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane m’u Rwanda, yari i Burundi, ajyamwe no guhagararira umukuru w’u Rwanda igihe abarundi bizihiza umunsi ngaruka mwaka w’ubwigenge bwabo.
Ariko kandi, Biruta yari anafitiye ubutumwa umukuru w’u Rwanda, Paulo Kagame, yamuhaye, yagombaga kugeza kuri Evarisiti Ndayishimiye, umukuru w’u Burundi.
Murugendo rwe, Nyakubahwa Biruta yari ahekejwe na Brig. Gen. Visenti Nyakarundi, ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda.
Kuva mu mwaka ushize umubano w’ibihugu byombi wakomeje kugenda uzahurwa, ndetse muri iki gihe hari ibigaragaza ko ibintu bigenda bisubira mu buryo buhoro buhoro.
Uhagarariye ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda ahura na mugenzi we Biruta baganira uko ibihugu byombi byasubukura umubano binyuze mu gukuraho ibyatumaga habaho umwuka mubi.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw