Ati “Iterambere ry’ikoranabuhanga rigomba kugendana n’ingamba zikaze mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga, zimwe mu mbogamizi zishingiye ku byaha by’ikoranabuhanga ni uko bitagira imipaka ni yo mpamvu ikoranire y’ibihugu ari ingenzi, mu kugenzura no gutahura ibyaha by’ikoranabuhanga, amategeko abigenga agomba kuba agira uruhare rukomeye mu kurinda amakuru y’abantu.
Ikindi ni uko ayo mategeko agomba kuba atagoye agendera ku muvuduko w’ikoranabuhanga afasha mu guhanga ibishya. U Rwanda ruzakomeza gufatanya n’ibindi bihugu mu gukomeza kwagura umurongo mugari w’ikoranabuhanga (Broadband connectivity) n’iterambere ry’ibikorwaremezo, u Rwanda rufite ubushake mu gukemura inzitizi zijyanye no guhererekanya amakuru, gukoresha neza ubwenge buhangano no kongera imikoranire mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga.”
Minisitiri w’intebe wa Estonia Kaja Kallas we asanga iterambere ry’ikoranabuhanga rikwiye gushingira ku kwizerana hagati y’ibihugu.
Ati “Tugomba kwigira ku masomo ko guhora twishingikirije ku bandi cyane atari byiza, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo habeho ubwisanzure, uburumbuke, umutekano na demokarasi. Mureke dufatanyirize hamwe, reka twse tugire intego zimwe zo kubaka ejo hazaza, ku bafatanye n’abavandimwe bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, G7, muri Pasifika, Afyrika....
Iki ni cyo iyi nama y’ikoranabuhaga ibera i Tallinn, ni urubuga rwaguye mu by’ikoranabuhanga rugamije gushyira icyizere n’imikorere ihuriweho, no guhuza imbaraga zacu, ikindi nakwizeza aha Tallinn hazahora ari ahantu h’ingenzi ho guhurira ku muryango w’ibihugu by’i Burayi n’abandi bayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’isi, hubakwa icyizere atari kwishingikiriza ku bandi nka kimwe mu byo turimo kubaka ejo hazaza.”
Iyi nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga irimo kubera mu gihugu cya Estonia izamara iminsi 2. Estonia ni kimwe mu bihugu biteye imbere cyane mu ikoranabuhanga kikanaba igihugu gifite imikoranire n’u Rwanda muri uru rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.
Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com