Afurika Dushaka

RWANDA – EAC : U Rwanda rushyigikiye abahuza mu biganiro byo kugarura amahoro muri .

U Rwanda rwongeye gushimangira ko rushyigikiye abahuza mu biganiro bigamije kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Kongo, biyobowe n’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta na Perezida wa Angola João Lourenço. RBA

Ibi byatangajwe na ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Claver Gatete mu nama y’akanama ka Loni kigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasiraziba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu nama y’akanama ka Loni ku mutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demoakrasia ya Kongo, uhagarariye u Rwanda muri Loni Ambasaderi Claver Gatete yasobanuriye aka kanama ko umutekano mucye muri Kongo ugira ingaruka ku bihugu bituranyi na Kongo harimo n’u Rwanda, ari nayo mpamvu u Rwanda rukora ibishoboka byose kugira ngo rushigikire kandi rwubahirize imyanzuro ifatwa n’abahuza mu kibazo cya Kongo, hagamijwe amahoro n’umutekano w’akarere.

« Nk’umwe mu bagize aka karere u Rwanda rukomeje kwiyemeza kandi rugashyigikira inzira z’amahoro mu karere, dufite icyizere gikomeye ko izi nzira zizageraho zikagaragaza umuzi w’ikibazo gisa n’icyabaye karande, kandi gifite ingaruka ku bihugu bituranyi birimo n’u Rwanda. Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rutewe impungenge no kwivanga gukorwa na bimwe mu bihugu by’amahanga ahanini bigamije guhishira intege nke za leta ya Kongo zo kunanirwa gushyira mu bikorwa imyanzuro y’akarere iba yafashwe, ibi bikarangira bitesheje agaciro umusaruro wakagombye kuva muri izi ngamba zifatwa. U Rwanda rwizera ko ikibazo cy’umutekano wa Kongo kidashobora gukemurwa n’imvugo z’urwango n’ibihuha usanga ahubwo birushaho gutuma ikibazo gikomera kandi kigashyira ubuzima bw’abantu mu kaga. »

Muri aka kanama leta ya Kongo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Christophe Lutundula wongeye kwikoma u Rwanda kugira uruhare mou bibera mu Burasirazuba bwa Kongo maze uhagarariye u Rwanda avuga ko igihe kigeze ngo leta ya Kongo ikanguke yumve ibibazo byayo bitazakemurwa no kwikoma u Rwanda.

Yagize ati « U Rwanda rwarabisobanuye ko ikibazo hagati ya leta ya Kongo n’umutwe wa M23 ari ikibazo cy’imbere mu gihugu, kubera iyo mpamvu ntabwo u Rwanda rukwiye kuba urwitwazo cyangwa ngo rufatwe kimwe na M23 uku gukabiriza ibintu, kugamije kujijisha no guhisha ikibazo nyacyo ndetse n’abakagombye ku kibazwa mu rwego rwo kugaragaza umuzi w’ikibazo cya Kongo. »

Muri iyi nama kandi intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari, Bintou Keita nawe yagejeje ijambo kuri aka kanama ka Loni ku kibazo cy’umutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri ako karere.

Ijambo rya Bintu Keita rije nyuma y’iminsi itageze no ku cyumweru kimwe gusa, uwungirije umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ku gukumira no kurwanya jenoside, Alice Nderitu agaragaje ubwicanyi n’imvugo z’urwango byibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda n’abandi n’abandi bafatwa nk’abanyarwanda, bikorwa n’umutwe w’iterwabwoba ufatanyije n’ingabo za Kongo.

Aha hakaba ariho ambasaderi Claver Gatete yibaza impamvu Bintu Keita mu ijambo yahisemo gufata uruhande rumwe

« Madam Perezida imvugo z’urwango ku banyarwanda n’abandi bavuga ikinyarwanda muri kongo kuri ubu zariyongereye nk’uko byatangajwe n’uwungirije umunyamabanga mukuru wa loni, imvugo z’urwango ntizibangamira gusa imibanire myiza n’amahoro mu baturage ahubwo zishyira mu kaga ubuzima bw’abantu. Nkuko twabibonye muri aya amezi ashize, ikibabaje ariko imvugo z’urwango zirimo kuba inzira zo kwishakira imbaraga za politiki, ibintu bihembera ubwicanyi kuri aba bavuga ikinyarwanda, kubera iyi mpamvu iki kibazo kigomba kuba ku isonga mu byitwabwaho n’aka kanama. Madam Perezida duhangayikishije n’uguceceka kw’aka kanama kuri izi mvugo z’urwango, ukwambura abantu ubwenegihugu bwabo n’ubwicanyi bwibasira abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi. »

U Rwanda ruvuga ko niba Kongo iharanira ukutavogerwa k’ubutaka bwayo, ibi byakabaye no ku Rwanda, gusa ambasaderi Claver Gatete akavuga ko iyo bije ku Rwanda bimwe mu bihugu n’abavuga rikumvikana ku isi basa n’abica amatwi.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw