Afurika Dushaka

RWANDA : ICURUZWA RY’ABANYARWANDA MU MAHANGA

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruremeza ko hari abantu bacuruzwa hanze yu Rwanda babeshywa gushyingirwa, guhabwa akazi no kubabonera amashuri n’inyishyu yayo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruravuga ko rumaze kugarurura abantu basaga 60 bari barajyanywe hanze y’igihugu barashutswe n’ababacuruzaga. Ariko nyuma bashobora gutabaza u Rwanda rubaha ubufasha bwo kuvayo.

RIB iravuga ko hari abandi babuze uko batabarwa kuko abagiye gucuruzwa usanga bahindurirwa amazina n’ibyangombwa byabo by’umwimerere. Abandi ibyangombwa byabo bakabibambura iyo bageze mu gihugu babajyanyemo.

Abacurujwe bamaze kugarurwa mu Rwanda nabo bemeza ko bagiye bazi ko bavugana n’abo baziranye, ariko batangira urugendo bakagenda babona ko bashutswe kuko bamburwa buri kintu cyose cyabafasha gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Mu biganiro bigenda bitangwa hirya no hino mu Gihugu, RIB igaragaza ko ubucuruzi bw’abantu bukorwa mu mayeri menshi, ku buryo binagoye gukurikirana ibibazo byabo kuko abacurujwe babanza guhindurirwa amazina, bagahabwa ibindi byangombwa by’ibihimbano n’imyirondoro yose igahindurwa kandi mu ibanga rikomeye.

Umuyobozi wa RIB, ishami ryo kurwanya ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, avuga ko gucuruza abantu bigaragara cyane mu bakiri bato bafite imbaraga zo gukora, kandi ko bikorerwa mu ibanga rikomeye, ku buryo bitanoroha gukurikirana uruhererekane rw’icyo gikorwa, ngo ababigaragayemo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Agira ati "Hari abo tubasha kumenya amakuru yabo tukabagarura, hari n’uwo duheruka gusanga abura umunsi umwe ngo agende, tumaze gutanga ibiganiro asanga yari agiye gucuruzwa, kandi abakuru n’abato bashobora gucuruzwa, kuko babatwara babizeza kuzashyirwa, guhabwa akazi keza, cyangwa amashuri".
Abacuruza abantu, bahera kuncuti ziziranye, hanyuma zikaguhererekanya n’abandi kugera aho bakujyanye utakigira ikintu na kimwe cyatanga amakuru na wa wundi wakubeshye ntushobora kongera kumubona".

Umwe mu batanga ubuhamya ko bacurujwe avuga ko yagiye ataye umugabo n’abana batatu, abeshywa n’umuntu bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga, ko amushakira akazi muri Kenya ariko yisanga ku mugabane wa Aziya.

Avuga ko uwo bamenyanye yamurihiye amafaranga y’urugendo, amafaranga yo kwitegura no gushaka ibyangombwa akumva amwizeye kuko yabonaga amwitayeho, kandi kubera gushaka akazi atigeze atekereza ko yacuruzwa kuko uwamugurishije yari azi ko anafite umuryango akamwizeza ko nagerayo ari bwo abo asize bazabaho neza aboherereza amafaranga.

Uwo mubyeyi avuga ko yakoreshejwe imirimo y’agahato kandi yari yagiye aziko azakora mu ruganda, nyamara ngo siko byagenze kuko yagurishijwe ku rugo rw’umusirikare aho yakoraga uburetwa, yicishwa inzara, adahembwa kandi atotezwa bikomeye.

Avuga ko akigera muri Kenya ibintu byatangiye guhinduka, abuzwa kuvuga, ashyirwa ahantu ha wenyine, aburana n’uwari wamutumyeho, ahubwo agenda ahererekanywa kugeza yurijwe indege imujyana muri Aziya aho yagurishijwe.

Urubyiruko ruri mu bakunze gushukwa bakajyanwa gucuruzwa

Avuga ko nta muntu utagurishwa kandi ko iyo waguzwe ubuzima bwawe buba bwenda kugera ku iherezo, kuko kubona ugutabara biba bigoye kuko uba waragiye ntawe ubwiye, unagiye ahantu utazi, kandi uba uri igicuruzwa nyine nta burenganzira usigaranye.

Avuga ko kugira ngo agaruke mu Rwanda byagizwemo uruhare n’inzego zitandikanye zirimo na Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, ariko kuzigeraho byamutwaye igihe cy’amezi arenga abiri, kandi ko hari benshi badashobora kubona ayo mahirwe kuko nawe yahagejejwe n’abantu atazi harimo umuzungu wamutorokesheje aho yari yarahungiye umuryango wamuguze.

Uwo mubyeyi uhabwa amazina atari aye kugira ngo arindirwe umutekano, asaba abakiri bato kwigengesera kuko ari bo bashukwa cyane kandi ko harimo abasiga ubuzima mu igurishwa ryabo, cyane cyane gushaka gutoroka uwakuguze, no guharanira uburenganzira bwawe.

Uwo musore wagurishijwe ubu akaba yaragarutse kw’ishuri ku myaka 20, avuga ko akirangiza Tronc Commun yasabye iwabo kumwishyurira ishuri ryigenga ngo ajye mu mwaka wa kane iwabo babura ubushobozi, ari naho yamenyanye na mugenzi we wamucuruje mu gihugu gihana imbibe n’u Rwanda.

Avuga ko mugenzi we yamubwiraga ko azajya ahembwa ibihumbi 150frw ku kwezi mu ruganda rukora akawunga, maze atorokana na we barara mu Karere ka Nyagatare aho bwakeye bambuka bagera hakurya muri Uganda ari naho yatangiye akazi k’uburetwa.

Agezeyo ngo yasanze nta ruganda ruhari ahuwbo ari ugukora mu mirima y’ibigori, aho yikoreraga imizigo, kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo gutoroka kuko yari agiye kuhasiga ubuzima.

Agira ati “Nabera nikoreye umufuka w’ibiro ijana 100kg, nicuza ukuntu natorotse ababyeyi, nicuza ukuntu ntaye ishuri, ndarwara mererwa nabi cyane, umwanda ugiye kunyica, nta kurya nta kunywa, mbese ubuzima bwari bubi cyane”.

Uwo musore yaje gutoroka ariko we ntibyamugora cyane kuko yari azi inzira yaciyemo yambuka umupaka ari nayo yanyuzemo agaruka mu nzira zitemewe, agira amahirwe yakirwa n’inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda, ageze iwabo amaze gukira izo mvune yongera gusubira mu ishuri.

Asaba bagenzi be kumvira ababyeyi bakemera gukurikiza amabwiriza bakiga bakaziteza imbere bagaharanira iterambere aho kwifuza ibyo babeshywa, kuko ari ho hava intandaro yo gucuruzwa, agasaba kandi gushishoza ku babizeza ibitangaza.

Umwanditsi : Manzi
98

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw