Abarimu ni bo bazifashishwa mu ibarura rusange
Rizaba rifite ibyiciro bitatu birimo gushyira nimero ku mazu, no ku ngo, bizakorwa guhera tariki 10-14 Kanama 2022, gukusanya amakuru, bizakorwa guhera tariki 16-30 Kanama, hamwe no gusuzuma amakuru yashyize hamwe.
Iri barura rizakorwa hagati y’itariki ya 16 kugeza kuya 30 Ugushyingo.
Ikigamijwe cyane ni ukumenya umubare nyawo w’abaturarwanda ku rwego rw’Igihugu muri rusange, no kumenya abatuye mu Ntara, Akarere, Umurenge, Akagari, n’Umudugudu.
Ririmo no kumenya kuburyo busesenguye imibereho n’ubukungu by’abaturage, kugaragaza igipimo cy’ukubyara, impfu, n’icy’ubwiyongere bw’abaturage muri rusange.
Ibarura rizanagaragaza icyiciro cy’uko Abanyarwanda bimuka bava hamwe bajya ahandi, kwerekana imibare n’ibyiciro by’abantu bazaba batuye mu Rwanda mu myaka iri imbere, kwerekana imiterere y’inzu zituwe n’ibikoresho zifite, hamwe no kuvugurura imibare fatizo izashingirwaho n’ubundi bushakashatsi buzaba bufite icyo bugamije.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw