Afurika Dushaka

RWANDA – JAMAYIKA : Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagize uruzinduko Jamayika

Ku wa gatatu, Umuyobozi mukuru w’ingabo, Admiral Antonette Wemyss Gorman yakiriye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akiva mu ndege berekeza ku murongo ugizwe n’abasirikare, n’abayobozi ba leta ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Norman Manley i Kingston.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere, Ibiro bya Minisitiri w’intebe (OPM) wa Jamayike, byagaragaje ko uruzinduko rw’umuyobozi w’u Rwanda ruhuriranye n’isabukuru yimyaka 60 ya Jamayika imaze ibonye ubwigenge kandi « rugaragaza amahirwe akomeye yo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

OPM yavuze kandi ko uru ruzinduko ruzafasha gushimangira « umubano ugenda wiyongera hagati y’umugabane wa Afurika n’akarere ka Caricom » kagizwe n’ibirwa bya Karayibe.

Muri bamwe bari baherekeje umukuru w’igihugu cy’u Rwanda harimo Minisitiri w’imari Uzziel Ndagijmana na Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’iterambere ry’u Rwanda (RDB).

Kagame akigera Kingston, yaramukijwe n’iminga 21 zaturikijwe kubera icyubahiro cye, nkuko ibihugu byinshi bibikora byakira umushyitsi w’imena nka Kagame.

Kagame yakiriwe na Minisitiri w’intebe Andrew Holness, guverineri mukuru Sir Patrick Allen, umuyobozi mukuru w’ingabo, Rear Admiral Antonette Wemyss Gorman. Hari n’umuyobozi mukuru wa protocole ya Leta, ishami rya Chancery na Protocol muri OPM, Ambasaderi Sandra Grant Griffiths.

Indirimbo yubahiriza Igihugu cy’u Rwanda yakurikiwe nuko Kagame yagenzuye ingabo zamwakiriye, mbere yuko bacuranga indirimbo yubahiriza igihugu cya Jamaica.

Perezida yahise yerekeza ku murongo wo kuramutsa abaje kumusanganira bari bagizwe na Holness ; Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Mark Golding ; perezida wa Sena, Tom Tavares-Finson ; Umuyobozi w’akarere ka Kingston, Delroy Williams ; na Minisitiri w’ubutabera Delroy Chuck.

Abandi bayobozi ba guverinoma bari ku murongo wa minisitiri barimo Minisitiri w’imari Dr Nigel Clarke ; Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi, Senateri Kamina Johnson Smith ; Minisitiri w’imyidagaduro n’umuco Olivia “Babsy” Grange ; na Minisitiri w’ubukerarugendo Edmund Bartlett.

Uruzindoko rwa Kagame, rw’iminsi itatu muri Jamayike, rwahuriranye n’ibikorwa byo kwibuka isabukuru y’imyaka 60 Jamaika imaze ibonye ubwigenge bwa politiki.

Muri uru ruzinduka biteganijwe ko Kagame azashyira indabyo k’urwibutso rw’intwari ya mbere y’igihugu ya Jamayika Marcus Garvey kandi akanageza ijambo ku nama ihuriweho n’Inteko Ishinga Amategeko mu nzu ya Gordon.

Ku wa gatanu mutagatifu, azahurira na Holness ku biro bya Minisitiri w’intebe, aho bazashyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane nyuma y’ibiganiro byavuye ku impande zombi.

Umwanditsi : Manzi
53

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw