Afurika Dushaka

RWANDA – KONGO : Umukuru w’u Rwanda Kagame Yakomoje Kumutekano Muri Kongo

Perezida Kagame yasobanuye birambuye hejuru y’umwuka mubi umaze iminsi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) n’u Rwanda, avuga ko ibirego by’uko rushyigikira M23 bimaze igihe bivugwa atari byo kandi bidateze kuzakemura ikibazo.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin.

Ikibazo cya RDC n’u Rwanda ni kimwe mu byo Perezida Kagame yamazeho umwanya munini, ndetse yabanje guteguza abamukurikiraga ko agiye kubivugaho birambuye ku buryo atazongera kubigarukaho vuba.

Perezida Kagame yasaga nk’usubiza abayobozi ba RDC bamaze iminsi bashinja u Rwanda gushyigikira M23 no kumvikanisha ko badateze kuganira nayo kuko abayigize batabafata nk’abanye-Congo, ngo ahubwo ni abanyarwanda.

Ikibazo cya M23 kimaze imyaka isaga icumi ari ihwa mu mubano w’u Rwanda na RDC. Uwo mutwe ugizwe ahanini n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, batangije imirwano muri Mata 2012, basaba Leta ya RDC kuba uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda no gushyira mu bikorwa amasezerano iyo Leta yagiranye n’abahoze mu mutwe wa CNDP wa Laurent Nkunda muri Werurwe 2009.

Nubwo mu 2013 RDC na M23 basinye amasezerano yo guhagarika imirwano no gushyira mu bikorwa ibyo uwo mutwe wakoraga, RDC ntiyigeze ibikora, abarwanyi ba M23 bahise bahungira mu bihugu bihana imbibi na Congo birimo Uganda n’u Rwanda, bategereje ko Leta yabo ishyira mu bikorwa ibyo bemeranyije.

Perezida Kagame yavuze ko abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda mu 2013, bahise bajya gutuzwa mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, mbere yo kwamburwa intwaro.

Abagize M23 bahangayikishije RDC muri iyi minsi, ni igice cyavuye muri Uganda ariko u Rwanda nirwo rumaze iminsi rutungwa intoki kuba inyuma y’uwo mutwe nubwo rubihakana rwivuye inyuma.

Ati « Iki ntabwo ari ikibazo wakemura wifashishije intwaro, ni ikibazo cya politiki [...] banze kutwumva. Nyuma y’imyaka 10, ikibazo cyagarutse, ariko uburyo bworoshye bafite ni ugushinja u Rwanda uruhare muri icyo kibazo. Aho niho turi ubu. Kuki iki kibazo kitakemutse ? »

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi ba RDC baje mu Rwanda inshuro zirenga 20 kuganira n’abahoze muri M23 bashaka uko bataha ariko ntibitange umusaruro.

Yibuka ko hari igihe kimwe baje mu Rwanda, bagafata bamwe muri abo bayobozi bakabajyana i Kinshasa aho byavugwaga ko bagiye mu biganiro, ariko ngo bamaze ukwezi muri hotel nta muyobozi n’umwe wa RDC urabavugisha.

Ati « None ikibazo kigarutse ari u Rwanda. Ubwo batangiraga kurwana, ntumbaze aho byatangiriye ariko ni ibintu twari twaraganiriyeho nk’abakuru b’ibihugu i Nairobi, tukagaragariza Congo ibiri kuba. Bakatubwira ngo aba bantu bagomba kuzasubiza aho baturutse. Tuti ni he ? Ryari ? Kuko niba uvuga ngo ni hano, ni ryari ? »

Perezida Kagame yakomoje ku ndimi ebyiri za Congo iyo bigeze ku mutwe wa M23

Muri Gicurasi uyu mwaka, M23 yatangaje ko Leta ya Tshisekedi iri kwigiza nkana ishaka kugaragaza ko M23 atari abanye-Congo, yirengagije amasezerano y’ibanga bagiranye akijya ku butegetsi.

Uyu mutwe wavuze ko mu byo bari bemeranyije, hari harimo kwakira abarwanyi bose b’uyu mutwe, gushyira mu nkambi ya gisirikare ya Mbanza Ngungu abarwanyi bose b’uyu mutwe. Kuva mu Ugushingo 2021 abarwanyi ba M23 bagombaga kwinjizwa bahawe amapeti ari hejuru yayo bari bafite mbere bagahita batangira kugarura ituze.

Muri icyo gihe kandi abanyapolitiki ba M23 bagombaga kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu mu kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo abashe gutsinda amatora ateganyijwe mu 2023.

Leta kandi yagombaga gushyiraho urwego rushinzwe ubwiyunge mu gufasha impunzi gutaha.

Perezida Kagame yavuze ko na Congo ubwayo inyuranya imvugo ku barwanyi ba M23, mu biganiro byo cyumba bakemera ko ari abaturage bayo ubundi bakajya mu itangazamakuru bavuga ko ari Abanyarwanda.

Ati « Igitangaje ni uko umuyobozi wo muri Congo yasubije ko ari Abanye-Congo [...] hanyuma muravuga ko ari Abanyarwanda kuko bavuga Ikinyarwanda. Ni abantu bo muri Congo, bafite inkomoko muri Congo, aho kuba hano, hano ni impunzi, dufite impunzi zirenga ibihumbi 80 mu nkambi. Rero ni gute iki kibazo kiba icy’u Rwanda ? »

Mu myanzuro iherutse gufatirwa i Luanda muri Angola nyuma y’inama yahuje abakuru b’ibihugu na Guverinoma zo mu karere ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, M23 yahawe amasaha 48 yo kuba yavuye mu duce yigaruriye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uwo mutwe wemeye guhagarika imirwano ariko wanga kuva mu duce wigaruriye nkuko byasabwaga, kuko bemeza ko aho bari ari iwabo kandi imyanzuro yafashwe ikaba idategeka RDC gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyije birimo guhabwa uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo no kwinjizwa mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko n’ibihugu by’amahanga bidashaka kujya mu mizi y’ikibazo ahubwo bigendera ku mvugo ya Congo y’uko M23 ari umutwe ufashwa n’u Rwanda.

Ati « Mbere na mbere bikwiriye kuba igisebo kuri aba bantu bose, kuko turi benshi, dufite ubushobozi, tuvuga ko dushaka gukemura ikibazo, ariko ntabwo gikemuka mu myaka irenga 20 ishize […] bireba ibihugu bikomeye bivuga cyane ku bijyanye n’ibibazo byibasiye ikiremwamuntu, uburenganzira bwa muntu, bihora bivuga ko bishaka gukemura iki kibazo ; uburyo byicara bigakomeza guca ku ruhande iki kibazo, bishyira mu majwi abandi byo byiretse. »

Umwanditsi : Manzi
97

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw