Afurika Dushaka

RWANDA – KONGO : Visenti Biruta Arahakana ko U Rwanda na Kongo nta Masezerano Byagiranye yo .

Visenti Biruta, Ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’u Rwanda , munyandiko ye, arahakana ko u Rwanda nta masezeranano rufitanye na Kongo yo guhagarika intambara kuko nta ntambara ibihugu byombi bifitanye, uretse ubushotoranyi bwa Kongo.

Nyakubahwa Biruta, yemeza ko amasezerano Kagame yemeranijwe ho na Tshisekedi bari i Luanda, n’amasezerano arebana n’ukuntu u Rwanda na Kongo byashyira mu bikorwa ingingo zatuma i Burasirazuba bwa Kongo hagaruka amahoro mu buryo budasubirwa ho.

Yasobanuye ko ayo masezerano yemewe n’abategetsi bombi, imbere y’umuhuza ari we umukuru w’igihugu cya Angola. Aya masezerano, yemeza intego n’ibigomba gukorwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo ibibazo uko byavuzwe, byose bizabonerwe umuti.

Ibyerekeranye n’amasezerano cyangwa ibyo guhagarika intambara nta byigeze bivugwa, uretse no kubisinyira kuko ntaho byanditswe.

Ibinyoma biyobya bituruka I Kinshasa

Hari amakuru menshi kandi anyuranye aturuka muri Kongo yemeza ibyavugiwe Luanda kandi atariyo. Urugero, ni nkayo yo guhagarika intambara, nkaho u Rwanda ruriho rurwana na Kongo


Kiristofe Lutundula, Ushinzwe Ububanyi n’amahanga ya Kongo. Abeshya kurusha Semuhanuka

Ayandi yavuzwe nushinzwe umubanyi n’amahaga wa Kongo, Lutundula, yavuze ko ari ubwambere Kagame yemera kuba yakwakira abarwanyi ba FDLR. Kandi kuva aba bicanyi bakigera muri Kongo, u Rwanda ntirwahwemye kubacyura kuburyo rwakiriye abantu barenze milioni ebyili. Kandi ntiruhwema gusaba Kongo na Monusco gufasha gutaha abakiri muri Kongo.

Urabona ko ubutegetsi bwa Kongo mugukwiza ibinyoma mubaturage biki gihugu, hagomba kuba haricyo bugamije kugeraho. Bamwe mubitegereza amatwara yiki gihugu, baratekereza ko abategetsi bifuza ko haba akavuyo, kugira ngo babone impamvu yo kuzasubika amatora y’umwaka utaha.

Ariko kandi kuva Kongo yigenga, iki gihugu yaranzwe n’imiyoborere mibi. Nubwo gifite ubukungu bukabije mugitaka no mumashyamba yacyo, ubukene nibwo gusa mubaturage basanzwe, abakozi ntibahembwa neza, abasirikare batunzwe no kwambura, ubuvuzi n’amashuri ntaburyo bifite byo gukora.

Imitwe y’abarwanyi ivuka, iba ishaka uko yambura ngo babone ikibatunga, ikanabishobozwa nuko yumvikana n’ubutegetsi bwako karere n’abasirikare bagakoreramo, maze bose bagafatanya kwambura abaturage, no kwigabanya imitungo y’igihugu.

Muriyo mitwe yose y’indrwanyi zirenze ijana na mirongo itanu, iri muri Kongo, kwikoma abavuga ikinyarwanda, nabyo bizarushya Leta ya Kongo. Cyane cyane ko bari bagiranye amasezerano n’ubutegetsi bwa Kongo maze ntibuyakurikize.

Muribyo bibazo byose, Kongo ishaka kubishyira ku Rwanda, kandi ibibazo byose biri muri Kongo, binaterwa nubutegetsi bubi bwo muricyo gihugu. Kongo ikanafatanya n’abagize nabi mu Rwanda, ibafasha gushora intambara mu Rwanda.

Gutera u Rwanda Kongo ihora ivuga, ntiyabishobora, ariko kugira nabi muburyo bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byashoboka ariko nayo byazayigwa nabi. Ntiwananirwa adutsiko twa ADF, ngo wikorereze Izamarere, zakugira nk’uwejo.

Inzira yamafuti Tshisekedi arimo acamo, niyo ndende kandi itazagira aho imuganisha. Nyamara inzira ya kinyarwanda abategetsi bacu bari baramweretse, nkabavandimwe, n’abaturanyi beza, niyo yari ngufi kandi ifite icyerekezo.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw