Afurika Dushaka

RWANDA – MALI : Umugaba w’Ingabo za Mali yasuye u Rwanda

None kuwa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, Umugaba w’Ingabo z’igihugu cya Mali, Maj Gen Oumar Diarra, yegeze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Yakiriwe na mugenzi we Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda banagirana ibiganiro byerekeye ubufatanye mu by’Ingabo hagati ya Mali n’u Rwanda. Maj Gen Oumar Diarra kandi yabonanye na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Mirasira.

Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mali yavuze ko uruzinduko rwe rugamije kungurana ibitekerezo n’ubumenyi hagati y’ Ingabo z’u Rwanda n’iza Mali.


Yavuze ko ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda byibanze ku bufatanye bunyuranye mu iterambere ry’ingabo, mu myitozo ya gisirikare n’uburyo bw’imibereho itunganye y’ingabo.


Maj Gen Diarra yagiye ku rwibutso rwabazize Itsembabatutsi, yunamiye inzira karengane zahashyinguwe. Yanasuye Ingoro yo guhagarika Itsembabatutsi iherereye ku kimihurura.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw