Afurika Dushaka

RWANDA – POLONYE : Polonye Igiye Gufungura Ambasade mu Rwanda

Kugirango umubabo w’u Rwanda na Polonye urusheho gukomera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungurije wa Pologne, Pawel Jablonski yatangaje ko bidatinze, igihugu cye kigiye gufungura ambasade yacyo i Kigali.

Pawel Jablonski yavuze ko mugihe cya vuba, igihugu cye cya Polonye kigiye gufungura ambasade mu Rwanda. Ibi yabivugiye mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta ejo kuwambere yakira Joblonski nabari bamuherekeje .

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Pologne, Pawel Jablonski yavuze ko uru ruzinduko bagiriye mu Rwanda barwitezeho umusaruro ufatika mu mubano n’imikoranire y’u Rwanda na Pologne. Ibi bikazashimangirwa na ambasade bagiye gufungura i Kigali.

Jablonski yavuze ko muri uru ruzinduko ygiranye ibiganiro na mugenzi we Biruta, ku ngingo z’imikoranire zinyuranye kandi zikomeje gutera imbere. Yavuze ko gufungura ambasade ya Pologne i Kigali bizatuma hiyongera indi ntambwe muri muruyu mubano.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta mwijambo yavuze yakira mugenzi we nabari bamuherekeje, yavuze ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza wu Rwanda na Polonye.


Yagize ati “Mpaye ikaze mu Rwanda Minisitiri Pawel Jablonski, uru ruzinduko rw’itsinda riturutse muri Pologne ni ikimenyetso ko umubano w’ibihugu byacu ukomeje gukura. U Rwanda rukomeje gukorana bya hafi na Pologne mu nzego zinyuranye zibyara inyungu.”

U Rwanda na Pologne basanganywe imikoranire mu burezi n’ubucuruzi, umwaka ushize u Rwanda rukaba rwarafunguye amabasade muri iki gihugu iri i Warsaw.

Pologne ikaba isanzwe itera inkunga ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona riri i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kugeza ubu abanyeshuri basaga 1,800 bakaba biga muri za kaminuza zo muri Poland. Iki gihugu kandi gifite imishinga mu Rwanda nka LuNa Smelter ikorera mu karere ka Gasabo.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu aba bayobozi bo muri Pologne bagirira mu Rwanda ruzasiga hasinywe amasezerano anyuranye mu burezi, ishoramari n’umutekano.

Bamwe mu bagize iri tsinda ryaturutse muri Pologne bakaba bahuye na bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda, aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yakiriye Minisitiri w’Imari wungirije muri Pologne, Arthur Sobon. Ni mugihe kandi uyu muyobozi yanahuye na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin bakaganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuzima.

Umwanditsi : Manzi
97

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw