Ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, mu masaha ya mugitondo, amasasu yaguye ku butaka bw’u Rwanda atewe n’abasirikare ba Kongo akomeretsa bamwe mubaturage baho kandi yangiza ibintu byabo. Umuyobozi w’Umutekano w’Imbere mu Rwanda, Aluferedi Gasana, yijeje abaturage ko ibintu nkibyo bitazongera kubaho, kandi ko bakwiriye gukomeza ibikorwa byabo m’umutuzo kandi n’umutekano. Yabijeje ko ingamba zafashwe mu kubungabunga umutekano wabo.
Nyuma y’umunsi umwe, ayo masasu aguye mu Rwanda, Gasana yasuye i Mirenge ya Kinigi, uwa Nyange na Gahunga.
Gasana yabgiye abaturage ko « ayo masasu yaguye mu Kinigi, andi akagwa mu Murenge wa Nyange n’ahandi. Yari aturutse ku butaka bw’i gihugu duturanye. Ngira ngo icyo u Rwanda rwihutiye gukora nk’uko mwanakomeje kubyumva ku ma Radio, ni ukuvugana n’icyo gihugu, gisabwa ko ibintu nk’ibyo bidasubira. Twe nk’Abanyarwanda aho tugeze, turangariye iterambere. Ntawe ukwiye kongera gutuma turangarira umutekano mukeya ».
Akomeza agira ati « Ingamba twashyizeho mu kubungabunga umutekano wacu, zirahari kandi uruhare rwa buri wese ahangaha rurahari kandi araruzi, ari na yo mpamvu tudashobora kwemerera uwo ari we wese, waduhungabanyiriza umutekano cyangwa ngo yongere gutuma hagira umuturage ukuka umutima ».
Abo ibi bisasu byagizeho ingaruka, Minisitiri Gasana yabijeje ko ubuyobozi buzababa hafi, kugira ngo badasubira inyuma mu iterambere.
Yagize ati « Mu bo byagizeho ingaruka, barimo n’umwana w’umukobwa, bigaragara ko byamushegeshe kurusha abandi, hiyongereyeho n’inzu z’abaturage yangije. Abo bose nk’ubuyobozi ni ukubafata mu mugongo, kugira ngo hatagira usubira inyuma, aho yari ageze mu iterambere. Ariko muri rusange, turabizeza ko tutakwemera ko ibintu byabaye nk’ibi bisubira. Ntihagire uwo birangaza ngo muheranwe na byo, ahubwo nimurusheho guhugira mu bikorwa bindi bibateza imbere ».
Umwe baturage yagize ati « Twatunguwe naya masasu yaduturikanye akanakomeretsa bagenzi bacu, bikanatwangiriza imitungo. Byari byaduteye impungenge, dutinya ko bigiye kuducagaguramo ibice, twihebye, byadushobeye. None izi mpanuro Minisitiri aduhaye, zituremyemo icyizere cy’uko umutekano uhagaze neza. Ubu tugiye gusubukura ibikorwa byacu byari byahagaze, twongere dushishikarire umurimo nk’ibisanzwe ».
Undi muturage yunga mo ati « Twari twagize ikibazo gikomeye ubwo twumvaga batumishaho ibyo bibombe. Nta cyizere cyo kongera kugira agahenge kubera uburyo byaturikaga, bidutera kwiheba, twibaza ukuntu u Rwanda rwacu twiyubakiye, abo banyagwa bakaba baje kurudusenyeraho, mbese byari byadushobeye. Amahirwe ni uko abakomando n’ingabo zacu batabaye byihuse, bakaduhumuriza, bakaburizamo ibyo bikorwa bibisha ; none na Minisitiri akaba aje akazunganira akaduhumuriza. Byaduhaye icyizere ndakuka ko umutekano wacu wongeye gusubira mu buryo buzima nk’uko wahoze ».
Minisitiri Gasana yasaye abaturage kurushaho kwibungabungira umutekano, no gutangira igihe amakuru yerekeranye n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano kugirango kimenyekana ntacyo kirangiza.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw