Aho gutabara i Bunagana, abanyekongo barigaragambya kumupaka wa Goma na Gisenyi, no guhohotera umuntu wese uvuga ikinyarwanda
Umusirikare wa RDC yaje mu Rwanda, yitwaje imbunda AK47, atangira kurasa abapolisi b’u Rwanda barinda umupaka, akomeretsa mo umwe. Abapolisi bagerageje kumucubya bamurasa isasu rya mbere riramufata akomeza guhatiriza, babonye amasasu abaye menshi aho bari bikinze, bahita bamurasa iryo mu mutwe.
Abamubonye baremeza ko uyu musirikare yari yambaye impuzankano y’abarinda umukuru w’igihugu cya RDC. Banavuga ko yaje avuga ko agiye guhorera bagenzi be baguye kurugamba barwanyemo na M23.
Ejo bundi hari habaye imyigaragambyo kumupaka munini hagati ya Goma na Gisenyi, abanyekongo batera amabuye abapolisi b’u Rwanda. Ariko aba bapolisi bari bafite ingabo zabugenewe barazikinga, bihorera abanyekongo.
Uyurwamubunzaga ! Aho kujya i Bunagana, yaje mu Rwanda.
Abategetsi ba Kongo batangaje ko inzego z’iki gihugu zatangiye guperereza ku bireba uyu musirikare.
Ubugabo si ukuzura inzira.
Gutsindwana ikimwaro na M23 kwabanyekongo byatumye babeshyera u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira umujyi wa Bunagana. Nabyo ubwabyo byari bikwiye kubatera ikimwaro.
Bikubitiyeho ko n’ingabo za Loni zibafasha, zabeshyuje ko nta ngabo z’u Rwanda bigeze babona muri Kongo.
Icyo bose birengagiza kuvuga nuko bakoresha ingabo nantu bazo bakoze itsembabatutsi mu Rwanda, ubu akaba ari abacancuro muri Kongo aho bagenda bambura, bafata abagore n’abana, bakanica. Ibi bakaba babikorera ingabo za Kongo n’abategetsi baho, kuko ibyo bambuye barabigana.
Ku rundi ruhande, uyu mutwe na wo uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda yewe ko n’imbunda n’amasasu ukoresha, bimwe ubigura n’abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo wahishe kera ubwo wahungaga.
Ibikorwa by’ubushotoranyi bya RDC ku Rwanda bimaze kumenyerwa, aho muri iyi minsi abavuga Ikinyarwanda bibasiwe cyane. Bose bashinjwa kuba bafitanye isano n’u Rwanda, aho bafatwa bakagirirwa nabi, imitungo yabo igasahurwa.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw