Afurika Dushaka

RWANDA – UBUDAGE : U Budage Bwahaye u Rwanda Miliyoni 98.1 z’Amayero

U Budage bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’ama euro izifashishwa mu gihe cy’imyaka 2 mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro no guhangana n’ikibazo cy’imihindaguka y’ibihe. Ni nyuma y’ibiganiro by’iminsi 2 byahuje inzego zihagarariye ibihugu byombi. RBA

Ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. U Budage bwemeye gutanga miliyoni 98.1 z’amayero ni ukuvuga asaga miliyari 98.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel avuga ko ubu bufatanye hagati y’ibihugu byombi bumaze imyaka 60, iyi nkunga ikaba ije gushimangira uwo mubano mwiza ushingiye ku butwererane hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati « Abafatanyabikorwa b’U Budage kuduha amafaranga ni uko baba bazi ko tuyakoresha neza kandi tukagaragaza n’icyagezweho, izi nkunga uko zizakoreshwa muri biriya bica zose zizakoreshwa neza kandi ziragendana na gahunda igihugu gisanzwe gifite. TVET ni urwego rurimo gutera imbere nibaza ko iyi nkunga izagiramo akamaro mu kwihutisha iterambere ry’uru rwego. Gahunda y’ibidukikije harimo guteza imbere imijyi cyane cyane biriya bice by’uburengerazuba byegereye i Kivu mu misozi miremire n’imijyi ihari n’ibindi. »

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr Thomas Kurz na we avuga ko iyi nkunga ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Budage.

Ati “Twasoje ibiganiro by’ubwumvikane ku mikoranire, ni umwanya w’ingenzi mu mubano wacu utwemerera kugira ngo tugire ibyo dusangira mu cyerekezo kimwe. U Budage bwemeye gutanga miriyoni 98.1 z’ama Euro nk’impano mu myaka 2 iri imbere, iyi nkunga ni ikimenyetso cy’umubano mwiza u Budage bufitanye n’u Rwanda no ku iterambere ry’u Rwanda.”

Muri miliyoni 98.1 z’ama euro u Budage bwatanze, miliyoni 39.5 azifashishwa mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ubufatatanye mu iterambere. Mu gihe hari miliyoni 29 zizifashishwa mu bikorwa byo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro.

Umwanditsi : Manzi
99

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw