Iyo nama ihurije hamwe urubyiruko ruhagarariye urundi mu nzego za RPF guhera mu Mudugudu. Yitabiriwe kandi n’abakada bo mu nzego zo hejuru mu Muryango barimo Kiristofori Bazivamo, wungirije umukuru w’umuryango, na Fransisko Saveri Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango.
Baraza kuganira ku byagezweho no kongera gusuzuma umusanzu wabo mu cyerekezo cy’iterambere ry’Umuryango n’Igihugu.
Afungura inama ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RPF-Inkotanyi Christophe Bazivamo, yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu iterambere, asaba abitabiriye guhanga udushya kugira ngo bageze Igihugu cyabo kuri byinshi byiza kandi by’ingenzi.
Yagize ati : « Turabizi ko mufite imbaraga , ubwenge n’ubushake byo kubaka Igihugu kandi mukitanga igihe bibaye ngombwa. Icyo ni cyo cyerekezo dushaka ko mugumamo.
« Tubitezeho kuba intangarugero ndetse mugashyira mu bikorwa ibyo mwiyemeza gukora byose muri iyi nama. »
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw