Afurika Dushaka

SENA Y’I RWANDA : Yasshimiye Perezida Kagame kumiyoborere myiza y’inama ya CHOGM2022

Inteko ya Sena yafashe icyemezo cyo gushimira Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, ku ruhare ntagereranywa yagize mu migendekere myiza y’inama ya CHOGM no kuba yaratorewe kuyobora umuryango wa « Commonwealth ».

Ubutumwa bwo gushima bwashyizweho umukono na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, buvuga ko izirikana ko u Rwanda rwakiriye inama ya CHOGM nyuma y’imyaka 13 gusa rwinjiye mu muryango wa Commonwealth ariko ikaba yaragenze neza, ikarangira mu mutekano ndetse n’abashyitsi bakakirwa neza.

Bukomeza buvuga ko imitegurire y’inama yari ntamakemwa kubera uburyo yateguranywe ubuhanga, ubushishozi n’ubufatanye bw’inzego zaba izo mu gihugu, ubunyamabanga bwa « Commonwealth » n’iz’ibihugu byitabiriye byatumye intego yayo igerwaho.

Ibi ngo byongeye kugaragaza ubudasa bw’u Rwanda kandi byishimirwa n’Abanyafurika bagaragaje ko batewe ishema n’isura nziza ya Afurika u Rwanda rwagaragaje muri iyi nama.

Ikindi ni uko Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abandi bantu batandukanye ngo bagenda bandika ubutumwa bugaragaza ko bishimiye uko bakiriwe mu gihugu n’uko inama ya CHOGM yagenze.

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Sena irabashimira ku mugaragaro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uruhare ntagereranywa mwagize kugira ngo inama ya CHOGM igende neza kandi igere ku ntego zayo, bigatuma n’izina ry’u Rwanda rirushaho kubahwa kandi igihugu cyacu kigashimwa nk’igihugu kigendwa, gifite umutekano kandi cyakira neza abashyitsi.”

Sena yanashimiye n’inzego z’umutekano n’abandi bagize uruhare kugira ngo inama ya CHOGM igende neza.

Yashimiye kandi Perezida Kagame ko yatorewe kuba umuyobozi wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere, kuva mu 2022 kugeza mu 2024, imwizeza kuzamushyigikira mu nshingano yatorewe.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw