Afurika Dushaka

SINGAPORE – RWANDA : Lee Hsien Loong Umukuru wa Leta ya Singapore ari mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye muri m’Urugwiro, Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong watangiye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Munisitiri Lee Hsien Loong n’umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame, babanje kubonana m’umuhezo mbere yuko bombi babonana n’abanyamakuru.

Minisitiri w’Intebe wa Singapore yashimye impinduko mu bukungu ziri mu Rwanda

Minisitiri Lee Hsien Loong yabwiye abanditsi b’amakuru ko igihugu cy’u Rwanda ni cya Singapore byahisemo gukomera ku ntego zabyo zo gutera imbere no guharanira imibereho y’abaturage babyo kuko bizi neza icyerekezo byifuza kuganamo.

Ibi yabivugize abwira abanyamakuru mu kiganiro yagiranye na bo yari kumwe Kagame muri Urugwiro.

Igihugu cya Singapore ni igihugu gito kiri ku buso bwa kilometero kare 728.6, kikaba gituwe n’umubare w’abaturage ugera kuri miliyoni 5.6.

Nyuma yo kubona ubwigenge bwacyo, cyahise gikora impinduramatwara mu bukungu bwacyo maze kuva icyo gihe gitangira gutera imbere ku muvuduko wo hejuru.

Kuri ubu kibarirwa mu bihugu bikize cyane ku mugabane wa Asia, kuko nk’uko imibare y’umwaka w’2020 bigaragaza, umuturage umwe wa Singapore abarirwa ibihumbi 60 by’Amadolari ya Amerika ku mwaka.

Kugera kuri uyu musaruro ariko byasabye ingamba zihamye z’ubuyobozi bufite icyerekezo bworohereje ishoramari muri rusange.

Minisitiri w’Intebe iavuze ko uku kwiyemeza guteza imbere igihugu ntikubuza abanenga kunenga gusa, ngo icyangombwa ni ugukomera ku cyagirira abaturage akamaro.

Yagize ati "U Rwanda rwakoze impinduka mu bukungu mu miyoborere yarwo ndetse n’ingamba z’iterambere muri rusange kandi zigaragara. Ariko kandi hakomeza kumvikana amajwi yabananenga ibikorwa mu gihugu ».

Umukuru w’u Rwanda Kagame yagize ati ubundi nta shingano igihugu gifite zo guhora cyisobanura ku banenga ibikorerwa abaturage kuko bazi icyerekezo baganamo.

Abayobozi bombi bavuga ko ibi bihugu byombi bihuriye kuri byinshi harimo icyerekezo kimwe n’inyota yo guteza imbere abaturage babyo.

Umwanditsi : Manzi
98

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw