Afurika Dushaka

TWE KUGOREKA AMATEKA : Ntamukuru wamoko wabayeho mu Rwanda uretse umuhinza.

Mu mateka y’u Rwanda, abakuru bimilyango babayeho tuzi, bari abahinza. U Rwanda rwiyubatse rubakuraho rwinjiza imilyango yabo mu gihugu gishya cyiyubakaga. Ikizwi mu Rwanda, nuko umubyeyi ugiye gutabaruka, asiga umwe mubana be nk’umukuru uzareberera abandi bana, abuzukuru n’abuzukuruza n’imilyango yabo.

U Rwanda dushaka

Mu Rwanda rwa cyera ntihari kuba abakuru b’amoko nk’abega, abasinga, abakono n’abandi, kuko bari kubangamira ubundi butegetsi bwari buhari kumusozi, umutware wagasozi, umukuru w’umukenke, umukuru w’ubutaka, n’umukuru w’ingabo bahuzaga abantu bose. Abamoko bari guteza amakimbirane n’akajagari mugutegeka neza igihugu.

Imilyango yose yarifite abatware, yabaga ari iy’abahinza. Kugira ngo u Rwanda rube igihugu, abatware bicyo gihe babahinza bakurwagaho, bibaye ngombwa akenshi hanakoreshejwe imbaraga, kugirango igihugu kibe cyimwe, n’ubutegetsi bube bumwe, nuko Ndi umunyarwanda yafashe irakomera.

Kurubu relo, uzanye ibyo gutwara amoko, byabangamira ubutegetsi bundi buhari. Mu Rwanda rwa cyera barabirwanije mubutegetsi kandi inshingano z’abanyarwanda zari nkeya. Kurubu inshingano mubutegetsi bwigihugu, mu bukungu no mu mibereho myiza y’abanyarwanda, zarushije ho kwiyongera. Ushyize mu gaciro ntiwashyira ho izindi nzego zidafite naho zibarizwa kuko zabangikana niziriho zimwe zikazaza kubangamira izindi.

Biragaragara ko abakurambere bacu babyirinze, kandi n’abahanga biki gihe mu mitegekere nyiza y’igihugu, nikintu batashyigikira kuko nugereka inzego zubutegetsi kuzindi nzego. Bigaragara no mubihugu byabaturanyi ko inzego nyinshi sizo zituma ubutegetsi buba bwiza. Ahubwo zirabuyobya ndetse abadashakira ineza igihugu, bakabonera ho kugira nabi.

Ibivugwa ku bagogwe birebana nibyabereye i Musanze, bias naho bitajyanye n’amateka yabo. Abagogwe n’abanyarwanda nkabandi, bagenderaga kumuco nyarwanda. Abagogwe bo muri Kongo, nabo bakomeje umuco karande wabo wo mu Rwanda. Abogogwe b’i Masisi bagiraga abakuru b’imilyango, nkuko umubyeyi asiga uzareberera urubyaro n’ibintu bye, ariko ntibari abatware bamoko.

Igituma bamwe muri bo bamenyekanye cyane, nuko bari abatunzi bakomeye, ariko suko bategekaga ubwoko bwabo bwose.

Ni mureke dusigasire ibyiza dufite, twe kubishyira mo ibikabyo cyanga ngo tubisimbuze ibindi by’inyungu bwite kuko arizo agateganyo, amaherezo zishobora kuzabyarira igihugu kabutindi.

Ibyabereye i Musanze, biragaragaza ubumenyi bucye mu muco wacu, unakurikije abantu bamwe babigiye mo. Ndibaza niba ubutegetsi bw’igihugu bushinzwe umuco, butari bukwiriye kubishyiramo imbaraga mubumenyi bw’umuco mubato, no guhugura abakuru kuko imyumvire usanga igenda itakara bigatuma inahinduka cyanga ihindurwa ntamabwiriza ahari ayigenga..

Ikindi umuco ugendana n’urulimi rwa Kinyarwanda, n’ubwo hari itsinda rishinzwe urulimi ariko hari imvugo zimwe zandikwa cyangwa zivugwa mu makuru, zitagihuye n’umuco, ugasanga ataricyo bashakaga kuvuga.

Guhinduka kwo umuco n’urulimi bihinduka si bibi kuko bigomba kwiyongera kandi bikajyana nigihe. Ariko bisaba ko bijyana n’amabwiriza azwi kandi yemewe n’amategeko abigenga kugira ngo tutazongera kugira UMUTWARE w’abakono, kandi ubundi atabaho, cyanga ngo twite umuntu wumukire ngo ni UMUHERWE, kandi ari igitutsi.

Mbaye mbiseguye ho, iyi myandikire y’ikinyarwanda siyo, kuko uwabyanditse ntiyigeze yiga ikinyarwanda mwishuli. Nawe akeneye ubufasha.

Ngo abatabizi bichwa no kutabimenya.

Umwanditsi : Manzi
93

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw