Afurika Dushaka

U RWANDA : Uruganda rukora inking rugiye gutangira kubakwa

Kuri uyu munsi wa none, i Masoro, mukarere ka Gasabo, Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho ibuye fatizo rizubakirwaho uruganda ruzakora inkingo mu Rwanda.

Gukora uyu muhango, Kagame yaherekejwe n’umukuru w’igihugu cya Ghana, Nana Akufo Addo, n’ uyobora igihugu cya Guyana Irfaan Ali. Bari kumwe kandi n’utegeka BioNTech Uğur Şahin, n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi bayobozi baje kureba no guherekeza iki gikorwa cyiza kandi gikomeye.

Ibihugu bya Ghana na Senegal ndetse na Afrika yepfo, nabo bafite uyu mushinga. Ninayo mpamvu umutegetsi wa Ghana yari yitabiriye iki gikorwa naho umukuru w’igihugu cya Sénégal yari yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wacyo, Aïssata Tall Sall.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima (OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, na BioNTech nabo bari baje muruyu muhango utangiza iyi nyubako.

Uru ruganda izamera nka kontineri ‘BioNTainer’, niyo izakorerwa mo inkingo za COVID-19, Malaria n’Igituntu. Inkingo zari nkeya cyane muri Afurika.

Umuyobozi wa WHO muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko uburyo ikwirakwira ry’Inkingo ririmo gukorwa byasize inyuma Afurika, binadindiza urugendo rwayo mu kuzahura ubukungu.

Gukorera inkingo muri Afurika ngo bizakemura icyo kibazo mu buryo bw’igihe kigufi n’igihe kirekire.
Zizanafasha mu guhererekanya ubumenyi buzanifashishwa mu guhanga imirimo itandukanye.

Mwijambo ry’umukuru w’u Rwanda, Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo gutangira kubaka uru ruganda ari intambwe ikomeye mu buvuzi buteye imbere. « Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kwihaza mu bijyanye n’inkingo. U Rwanda rushaka kubakira ku ishoramari rizarufasha mu kurushaho kwagura ubuvuzi bugezweho.

« U Rwanda rushyigikiye gahunda za Biontech ndetse tuzakorana mu kugera kuri byinshi. Gukora inkingo bisaba ubutunzi n’ubushobozi bw’abantu. Nishimiye kubamenyesha ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru ryitwa ‘African Biomanufacturing Institute’. »

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko iri shuri rizafasha mu gutanga amahugurwa n’amasomo ku bazakora muri uru ruganda.

Yavuze ko imikoranire y’iri shuri n’ibindi bigo bitandukanye bizafasha mu gutanga ubumenyi bukenewe.

Perezida Kagame yavuze ko hagiye no gusinywa amasezerano hagati y’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA) n’icyo muri Ghana, mu kurushaho kungurana ubumenyi.
« Nishimiye ko FDA yasinye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Rwanda FDA izasinya amasezerano na Ghana FDA, ni kimwe mu bigo bifite inararibonye muri Afurika. »

Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof Dr Uğur Şahin, yasobanuye ko bifuza gutangira gukora amagerageza ya mbere ku nkingo za Malaria n’Igituntu bitarenze uyu mwaka. « Ni ingenzi gutekereza Afurika mu kubaka urwego rufasha mu gukora inkingo nk’imiti itanga icyizere mu buzima bw’ikiremwamuntu.

« Mu mpera z’uyu mwaka biteganyijwe ko hazaba hamaze gushyirwaho uruganda rukora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, ruzatangira gukora inkingo nibura nyuma y’amezi 18. Inkingo tuzakora zizadufasha guhangana n’ibyorezo bishobora kubaho mu bihe biri imbere. »

Afurika yihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose ; ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane ukora uyu munsi.

Umwanditsi : Manzi
90

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw