Afurika Dushaka

UBUMUNTU : BITEYE ISONI KO UMUCURUZI MIRONKO YISHYUZA U RWANDA INTWARO ZAKORESHEJWE .

Mironko Fransisko Saveri, umugabo wambere washinze uruganda mu Rwanda, arishyuza ubutegetsi bwu Rwanda inguzanyo ngo yaba yarahaye ubutegetsi bwakoze itsembabatutsi bugura intwaro muri 1993 no muri 1994.

Mironko yareze u Rwanda m’urukiko rw’ibihugu bya Afurika yiburasira zuba, arusaba gutegeka u Rwanda kumwishyura 47,9900.000 by’amafaranga y’Ababiligi ku ntwaro yaguriye ubutegetsi bwu Rwanda hagati ya 1993 na 1994. Icyo gihe ubutegetsi buriho ubu bwari butarajyaho.

Uyu mucuruzi aremeza ko yasabwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse n’ubutegetsi bwa musimbuye by’agateganyo, kugira ngo abafashe kugura intwaro. Ariko kubera ubwumvikane hagati yuyu mucuruzi n’ubutegetsi bwariho, nta nyandiko zashyizweho umukono, ibyakozwe byose byari mu magambo. Ariko no kuba byaragiye mwibanga, nuko u Rwanda icyo gihe ntirwari rwemerewe kugura intwaro.

Ntawe utazi ibyabaye mu Rwanda muri 1993, namarorerwa yo muri 1994, ubu butegetsi bwakoze. Izo ntwaro Mironko yishyuza, zakoreshejwe kurwanya abashakaga gukuraho ubu butegetsi bubi bw’igitugu, biyinaniye, izikoresha kurimbura abatutsi.

Ubu butegetsi bwarinze buhirikwa butarishyura Mironko. Byatumye ajya mu nkiko zose zo mu Rwanda ashaka ko ubu butegetsi bwarwanije akarengane mu Rwanda, bumwishyura ikiguzi cy’intwaro, yahaye ubutegetsi bwahekuye u Rwanda, bukarikoza isoni kw’isi hose bukoresha zimwe muntwaro Mironko yabuguriye.

Abantu baratinyuka !
Kuko niba Mironko yibuka icyo izo ntwaro zakoreshejwe, akanibuka Inzirakarengane zagiye zizize ibikoresho yahaye abagome, akanazirikana abacitsekwicumu, basigaye mukangaratete, yagize umutima wa kimuntu, agakora ibinyuranye nibyo arimo ubu byimanza.

Nta rukiko yasize mu Rwanda, no ku Muvunyi Mironko yagezeyo. Hose bamweretse ko ibyo aburana ntashingiro bifite, yahereye ko ajya Arusha, murukiko rw’ibihugu bya Afurika yiburasira zuba. None narwo rwamuteye utwatsi.

Aha relo niho usanga amafaranga atesha umugabo ubupfura. Mironko iyo agira “ubumuntu”, izo ntwaro ariho yishyuza, aba yaributse amarorerwa zakoze zikinakora.

Niyo ubwo butegetsi butari bumurimo umwenda, yanakwibwiye akamenya abavandimwe be, inchuti ze, abaturaranyi, nizindi nzirakarengane, zazize ubugome bukabije n’ubusambo.

Ikindi kandi Mironko niyibuke ko izo ntwaro yagiye kugurira ubutegetsi bw’ubwicanyi, nizo zakoreshweje bibi byinshi mu Rwanda, zikaba ndetse zaranambutse mu bihugu duturanye, zikaba na nubu zigikoreshwa n’abagizi ba nabi.

Ariko kandi, haricyo Mironko atazi, cyanga yigiza nkana, nuko izo ntwaro zaguzwe muburyo bufifitse, kuko icyo gihe, byari binyuranije n’amategeko ya Lonu, kugurisha ku Rwanda intwaro, kubera ubugome ubutegetsi bwari bufite muriyo myaka, bari barabukomanyirije ngo ntihazagire igihugu cyanga inganda ziha u Rwando intwaro. Ninayo mpamvu bwaciye ku bucuruzi bwawe wari ufite mu Bubirigi na Luxembourg. Kandi ibi byose mukabikora mwibanga.

Nta hantu ushobora kubarega kuko ibi mwari mo, n’ubutegetsi bw’ubugome byari magendo. Ahubwo relo Mironko ni wowe ukwiye gufatwa agafungwa.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw