Afurika Dushaka

UBUMWE BW’AFURIKA : Ikigo Gishinzwe Imiti muri Afurika Kizagira Ikicaro m’u Rwanda

Ibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika, byatoreye u Rwanda kuzaba ikicaro cy’ikigo nyafurika gishinzwe Imiti. U Rwanda rwahataniraga icyi kigo hamwe na Tunizia, Algeria, Uganda na Zimbabwe, nabyo byifuzaga kwakira icyi cyicaro.

Icyi cyemezo cyo gushyira mu Rwanda ikicaro, cy’ikigo gishinzwe imiti muri Afuka, cyafashwe kuwa 15 Nyakanga 2022, n’akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika i Lusaka muri Zambia.

Icyo kigo cyizaba gishinwze kunoza amabwiriza agenga ibyerekeranye n’imiti. Muri iyi nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Visenti Biruta.

Minisitiri Biruta kuri Twitter yavuze ko « Ashimira ibihugu byashyigikiye u Rwanda muri ayo matora. »

Iyi nayo n’indi ntsinzi u Rwanda rwegukanye ruyizamuye muyindi ntera kubyerekeye kumenyekana, ubuvuzi ndetse no m’ukumgu.

Umwanditsi : Manzi
98

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw