Afurika Dushaka

UBUMWE N’UBWIYUNGE : Ubutegetsi bw’u Rwanda burenzaho bugamije kunga abanyarwanda.

Impuguke Tito Rutaremera, uyobora Urubuga ngishwanama rw’inararibonye, yavuze ko Ubutegetsi bw’u Rwanda bwihangana bukamenya kureba igikwiye cyafasha abaturage kugera kubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bose.

Ubu bushishozi, Rutamera yabuvugiye mu kiganiro giherutse guhuza inzego zirimo Minubumwe, urwego rwa Polisi, urwego rw’ubutabera, n’izindi nzego zinyuranye.

Rutaremara yerekanye ko abantu bagifite ibitekerezo bisenya, bitandukanya no guteranya abanyarwanda, bahanwa ninzego zubutegetsi bw’igihugu, bitari nkibyakera ahubwo babihemberwaga. Kandi ubutegetsi bwubu, ntibuhana butabanje kugira inama abo bireba, ndetse no kunababurira baramutse bakomeje ubugizi bwa nabi. Abagezwa mu nkiko bose biba inyuma y’igihe runaka , bigaragara ko bavuniye ibiti mu matwi, bakinangira.

Ati : « Buriya iyi Leta y’ubumwe igira kwihangana, irareba iti uyu muntu twamwumvise wenda araza kwibwiriza areke tumubwire ; ejobundi ikongera ikamubwira iti nyabuneka sigaho ni bibi ; ejobundi buriya ikongera ikamubwira iti nyabuneka sigaho. Yakomeza bakamufata, nicyo gituma uba ubona ba Karasira n’abandi bageze aho… » ibyabo bigeze ubu ngubu.

Nyuma yibi byose, « Leta igira iti twarakubwiye twakugiriye inama ko wica amategeko none ngwino ujye mu bucamanza. Niko ikora igenda buhoro kuko burya kubaka ubumwe ntabwo wirukanka ngo uhere ko ukubita ngo uyu akoze iki ! Ugenda buhoro, ubanza kwigisha nyuma rero igihe cyazagera ukabwira ab’amategeko uti mukurikize amategeko ahanwe hakurikijwe amategeko. »

N’ubundi ibyabaye kuva mumyaka yo hambere, byageza mumyaka 28 ishize, bikaba agahoma munwa, nuko bitagiraga gihana, ahubwo byari bihagarikiwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe. Na nubu relo ntakindi cyaca ayo mahano mu Rwanda kitari nanone ubutegetsi buyobora abanyarwanda mu bumwe n’ubutabera.

Ntawutakwishimira ibyo ubutegetsi bwa FPR, n’andi mashyaka yifatanije nayo, kubyo bagezeho mugusana imitima yabanyarwanda, gushyira hamwe imbaga yinyabutatu no kubaka u Rwanda.

Muri uru regendo rugoye kandi rukiri rulerule, u Rwanda rugeze ahashimishije, igihugu cyacu cyabaye icyitegererezo, uwashidikanya, yabarura intumwa zamahanga zidasiba gusesekara i Kigali, zije kureba icyo zahigira, kuko ibyiza rwagezeho, n’amakuru ahaturuka, yarenze imbibi zu Rwanda.

Muri ibi bihe tuzirikana abacu, bavukijwe ubuzima bwabo nkinzira karengana, bakatubera abatabazi, tubibuke twiyubaka nka bene Kanyarwanda. Kandi twemeza ko « bitazongera na limwe » iwacu n’ahandi.

Umwanditsi : Manzi
98

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw