Afurika Dushaka

UBURUNDI : UMUNYAMABANGA MUKURU WA CNDD-FDD ARATEGANYA KUZAGIRA IKIGANIRO N’ABAHAGARARIYE .

Reveriyano Ndikuriyo, umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD, ishyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi, yahamagaje ikiganiro n’abanyamakuru. Mubyo yababwiye yakomoje kubijyanye n’umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda kandi yemeza ko nkuko bisanzwe aya mashyaka yombi azahura akaganira kubijyanye nuyu mubano.

Kuva yaba umukuru wa CNDD-FDD hashize imyaka itatu, biravugwa ko nibwo bwambere atumiza inama igizwe n’abanyamakuru. Kuko ngo ahanini akunda gushyira imbere ibikorwa kurusha kuvugira mu binyamakuru.

Uretse ibyo abanyamakuru babajije Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD ibirebana nu Burundi, Ndukuriyo yavuze kumubano hagati yu Burundi nu Rwanda wongeye kuba mubi akurikije ibiheruka kuvugwa na Evariste Ndayishimiye umukuru w’igihugu cyu Burundi.

Ndayishimiye mukiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, yareze u Rwanda ko rucumbikiye abakuru b’umutwe wa Red-Tabara urwanya Leta yu Burundi. Avuga ko aribo baherutse gutera i Burundi baciye i Gatumba aho bishe abantu bageze kuri 20.

Muri iki kiganiro umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD yamenyesheje abanyamakuru ko ishyaka ayobora, hamwe n’Umulyango wa FPR-Inkotanyi, inzego zabo zihurira kenshi hanze y’ibihugu byabo nko muri Tanzania na Afrika y’Epfo. Kandi ubushize, avuga ko baganiriye neza ku buryo bari biteze ko ibintu byari bigiye gutungana, ati ariko noneho byasubiye inyuma.

Ndikuriyo ati : “Jewe twarabonanye n’icegera c’umukuru wa FPR i Dodoma, twarabonanye n’izindi ntumwa muri BRICS muri Afrika y’Epfo, icegera c’umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD yaragiye i Kigali…twebwe twari tuzi ko vyaheze, twari turindiriye ko babaduha. Twagira ngo biraheze, twabona ko umengo hasigaye nk’indege canke imodoka gusa, hanyuma tuza tubona birahagaze”.

Ndikuriyo avuga ko CNDD-FDD nk’ishyaka bazavugana n’abahagarariye FPR-Inkotanyi kugira ngo babaze icyo batekereza kuri iki kibazo. Ati “sinibaza ko umuntu asigaje imyaka 30 y’ubuzima ashobora kwica imigenderanire y’ibihugu bizomara imyaka 10.000. Abarundi n’Abanyarwanda ata ngorane n’imwe bafitaniye ariko ko hari akantu gatoya gusa kabuza ishirwa mu ngiro ry’ibiba bihejeje kwumvikanwako. Ariko afise icizere ko bizoteba bigatorerwa umuti”.

Abakurikirana imibanire yu Rwanda n’u Burundi, hari ingingo nyinshi babona ko Reveriyano Ndikuriyo yirengagije yirinda kuzikomozaho.

Yirengagije ko abitwaje intwaro ba Red Tabara, baba muri Kongo, kandi ko bateye u Burundi binjiriye kumupaka wa Kongo nu Burundi, bidafite aho bihuriye nu Rwanda.

Ikindi muricyo kiganiro, yirinze kuvuga kubasirikare babarundi boherejwe muri Kongo igice cyimwe cyabo cyagiyeyo m’urwego rwa EAC itabara Kongo. Igice cya kabili cy’ingabo z’u Burundi zagiyeyeyo zifite amabwiriza yo kujya kurwana n’abanyarwanda. Muri Kongo nta banyarwanda bari bahateye, icyakora haba abantu babanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Ndikuriyo yirinze no kuvuga ko muri Kongo ingabo zi Burundi zapfushije abantu benshi, abandi bagafatwa nk’imfungwa zintambara, zizira kurwanira aho zitazi, n’impamvu zitazi, kandi zikaba zarishe n’amategeko mpuzamahanga zica abaturage no gufata abagore ku ngufu.

Ababibonye banavuga ko ingabo zi Burundi zoherejwe muri Kongo, mumisozi yo muri Kivu yepfo ariho Red-Itabara ikorera, izo ngabo zananiwe gutsinda uyu mutwe, ahubwo bakica abaturage badafite kirengera.

Leta yu Burundi isaba ko u Rwanda ruzoherereza zimwe mumpunzi Leta yahoo yatoranije. Ibyo isaba ntibibaho mumategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Ikindi abazi kwitegereza bibaza, nikihe kiguzi, Tshisekedi yaba yarahaye Ndayishiye kugirango yice umubano w’igihugu cy’ikivandime cy’u Rwanda, ndetse no gutaba munama umulyango wa EAC, maze ikajyana abasirikare bayo kujya kwica abana babanyeko baharanira umutekano w’imilyango yabo muri Kivu.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw