UBWONGEREZA : Umwamikazi Elizabeti wa II Warufite Imyaka 96, Yatanze.
Umwamikazi Elizabeth II yatanze kuruyu wa kane, 8 Nzeri afite imyaka 96. Yaramaze imyaka 70, yarimye ingoma yo m’Ubwongereza. Umuryango wose wibwami wari wagiye kunamira umurambo we i Balmoral Castle, Scotland.
Yanditswe na Manzi
On jeudi 8 septembre 2022
48 Nibo barebye iyinkuru
Umwamikazi Elizabeti wa II,yarazwi cyane ku isi, yapfuye ku wa kane afite imyaka 96 mu ngoro ye iba muri Ekose ya Balmoral, umuryango we warumuri iruhande, nk’uko ibwami i Buckingham babivuze.
Nkuko byari biteganijwe, umuhungu we igikomangoma Karoli niwe wahise amusimbura kumwanya w’umukuru w’igihugu.
« Umwamikazi yapfiriye mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi. Umwami Karoli wa III, n’umugore we bazaguma i Balmoral bazasubira i Londres ejo. »
Urupfu rw’umwamikazi, ruzakurikizwa n’igihe cy’icyunamo mu gihugu, kugeza igihe azashyingurirwa mu minsi icumi. Televiziyo na radiyo byahagaritse gahunda zabyo kugira ngo zibike ugutanga k’umwamikazi. Umugabo we Filipo yari yarapfuye umwaka ushize muri Mata 2021.
Ibendera ryamanuwe kuri kimwe cya kabiri
Ibendera ry’Ubwongereza ryamanuwe ku ngoro ya Buckingham, aho abantu babarirwa mu Magana bari baje kwerekana akababaro kabo . Abantu bari imbere y’ingo y’ibwami bari benshi barira ariko bumvise indirimbo yubahiriza igihugu cy’Ubwongereza, abantu bose bacecetse.
Tumwifurije iruhuko ridashira
Ikinyamakuru
Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru