Afurika Dushaka

UGANDA - RWANDA : Museveni na Kagame biyemeje gushakira amahoro akarere

Perezida Kagame yagiye i Kampala ku butumire bwo kwitabira isabukuru y’imyaka 48 ya Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu mukuru wa Museveni.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda bemeranyijwe gushyira ingufu mu kubonera amahoro arambye aka karere bakemura ikibazo cya DR Congo nk’umuryango wa Africa y’iburasirazuba.

Itangazo ry’ibiro bya perezida wa Uganda rivuga ko abategetsi bombi bageze kuri uwo mwanzuro nyuma y’ibiganiro byabahuje ku cyumweru nijoro.

Nibwo bwa mbere Perezida Kagame yari ageze muri Uganda kuva ubushyamirane hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi bwatangira kugaragara byeruye mu 2019.

Amakimbirane hagati y’aba bombi asa n’arimo kugera ku iherezo nyuma y’ibiganiro byo kubunga n’intumwa zinyuranye zirimo n’umuhungu wa Perezida Museveni.

Tshisekedi yahagaritse kuganira na M23 ayishinja kubura imirwano
Bemeranyije gushyiraho ‘aka kanya’ ingabo zo kurwanya inyeshyamba muri DRC
Kwinyegeza mu mataba y’umusozi uhunga abitwaje ibigwanisho
Kagame yagiye i Kampala ku butumire bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni.

Museveni yavuze ko umuryango ibihugu bategeka bihuriyemo ugomba gushyira ingufu mu gukemura ikibazo cya DR Congo cyangwa icyo gihugu kikagwa mu kaga nka Sudan.

Kagame yavuze ko ari ingenzi ko impande zose zirebwa no gukemura ikibazo zigomba kubijyamo zose.

Mu cyumweru gishize, Kenya, Burundi, Uganda, DRC n’u Rwanda byemeranyijwe mu nama yabereye i Nairobi gushyiraho ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yanze kuganira no gushyira intwaro hasi muri DR Congo.

Ibiganiro byari guhuza kuwa gatandatu umutwe wa M23 - umwe mu iteje ikibazo mu burasirazuba bwa DR Congo - byahagaritswe na leta ya DR Congo ishinja uwo mutwe kubura imirwano.

Ukurikije ibyemeranyijwe n’abakuru b’ibihugu, ibyo byaba bisobanuye ko ingabo z’akarere zizashyirwaho zigomba kurwanya uwo mutwe.

96

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw